Nk’uko ikinyamakuru mwanaspoti cyo muri Tanzania cyabyanditse, Kagere yari yabanje kwifuzwa na Young Africans yo muri Tanzania ariko ntibemeranywa ku bihumbi 50 by’amadorali ya Amerika yashakaga kumuha, ahitamo Simba SC yarengejeho ibihumbi 10 $.

Muri iyi kipe, Kagere azaba afite akazi gakomeye ko guhanganira umwanya na ba rutahizamu bakomeye mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba barimo Emmanuel Okwi na John Bocco bigaragaje umwaka ushize.

Yitezweho kuzatangira kwiyereka abakunzi ba Simba SC mu irushanwa rya Cecafa rigomba gutangira tariki 29 Kamena 2018.

Kagere uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko ndetse bikaba biteganyijwe ko agomba kuzongera guhamagarwa mu Mavubi, agiye gukinana na kapiteni w’ikipe y’igihugu, Haruna Niyonzima nawe umaze umwaka muri iyi kipe wanayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

Kagere ukomoka muri Uganda, yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo ATRACO FC; Kiyovu Sports; Mukura VS; Police FC; mu 2012 ajya muri Zarzis yo muri Tunisia; agaruka muri Police FC mu 2013; umwaka ukurikiye akinira Rayon Sports; ayivamo ajya muri KF Tirana yo muri Albania akinamo umwaka umwe ajya muri Gor Mahia muri Kenya kuva mu 2015.

Kagere Meddy yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Simba SC
Kagere Meddy yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri Simba SC
Kagere Meddie yari rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya kuva mu 2015
Kagere Meddie yari rutahizamu wa Gor Mahia yo muri Kenya kuva mu 2015