Byabaye ngombwa ko umutoza wa Ghana, Avram Grant abanza mu kibuga abakinnyi Daniel Nii Adjei wa Tout Puissant Mazembe yo muri Congo Kinshasa na Lawrence Lartey bitwaye neza muri uyu mukino.
Igitego cya mbere cya Ghana cyatsinzwe na myugariro Harrison Afful ku makosa y’umunyezamu wa Congo, Mafoumbi.


Richmond boakye Yiadom yatsinze igitego cya kabiri, icya gatanu mu ikipe y’igihugu, ubwo umupira watewe na Nii Adjei wagarurwaga n’umunyezamu ku munota wa 18.
Mu gice cya kabiri, Ghana yasimbuje abanyezamu Fatau Dauda wahaye umwanya Razak Braimah hinjiramo kandi na rutahizamu wa Aston Villa mu Bwongereza, Jordan Ayew.
Congo ya Claude Le Roy yisubiyeho muri iki gice cy’umukino kuri stade yabo nshya, Kintele, Moubhio atsinda igitego cya mbere ku munota wa 60.


Grant yakuyemo Bernard Mensah yinjiza kapiteni Asamoah Gyan ariko Dore agombora ikindi gitego cya Ghana ku munota wa 85.
Ghana yabonye intsinzi ku gitego cya Jordan Ayew mbere y’uko agira imvune idakomeye mu minota y’inyongera.
Kuri uyu wa Gatandatu, Ghana iracakirana n’u Rwanda kuri stade Amahoro, umukino wa kabiri mu itsinda H ry’amajonjora y’igikombe cy’Afurika kizabera muri Gabon mu 2017.


Ibitekerezo 0