Mu Ukwakira 2026, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzatangira kwakira irushanwa rya Formula 1 ryiswe Africa Grand Prix mu ntangiriro za 2030. Biteganyijwe ko iryo rushanwa rizabera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 10, ku bufatanye na Visit Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Bloomberg, Minisitiri Mukazayire yavuze ko ibishushanyo mbonera by’umuhanda uzaberaho irushanwa byarangiye, kandi ko imirimo yo kuwubaka igiye gutangira mu byiciro.

Yasobanuye ko uwo mushinga uri muri gahunda yo guteza imbere ako gace, karimo no kubakwamo ikibuga cy’indege gishya.

Ati “Twamaze guteganya uburyo tuzashora imari mu kibuga cy’indege, kandi Formula 1 iri muri icyo cyerekezo. Amafaranga akenewe azashakwa kugira ngo igihe cy’amasezerano yacu nikigera tuzabe dufite ibikenewe byose ngo twakire irushanwa ryiza rya Formula 1, Grand Prix ya Afurika.”

Minisitiri Mukazayire yavuze ko uyu mushinga uzanatanga amahirwe yo guteza imbere impano z’Abanyafurika mu mukino wo gusiganwa mu modoka.

Hateganyijwe gushyiraho ishuri rizigisha uwo mukino, kugira ngo Abanyafurika bashobore guteza imbere impano zabo batiriwe bajya kwitoreza hanze y’umugabane.

Yavuze ko hitezwe imirimo mu bukanishi, mu bwubatsi, mu ikoranabuhanga no mu zindi serivisi zikenerwa n’abasiganwa, zirimo izijyanye n’imirire.

Amahoteli, ubwikorezi, ubukerarugendo n’ubucuruzi bw’ibiribwa n’ibinyobwa na byo byitezweho kungukira ku bashyitsi bazaza kureba irushanwa.

Ati “Abantu bazarya iki? Bazanywa iki? Bazagenda bate? Bazacumbika he? Bazasura hehe kandi ni nde uzabakira? Izi nzego zose zizahanga imirimo.”

Icyo Mukazayire avuga ku banenga ishoramari ry’u Rwanda muri siporo

Abajijwe ku bavuga ko u Rwanda rushora imari muri siporo kugira ngo rurusheho kugira isura nziza mu ruhando mpuzamahanga, Minisitiri Mukazayire yavuze ko ibyo igihugu kimaze kugeraho byivugira.

Yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko munini ku Isi, kandi ko ruza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu kwakira inama n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.

Yagarutse kandi ku ntambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya ruswa, kubungabunga umutekano no kongera uruhare rw’abagore mu nzego zifata ibyemezo.

Ati “Iyo tubyaje umusaruro amahirwe ari muri siporo n’ibindi bikorwa bibera ahandi, ntibikwiye gufatwa nk’aho dushaka gusukura isura yacu. Isura yacu isanzwe isukuye.”

Minisitiri Mukazayire yavuze ko nubwo u Rwanda rukigamije kugera ku rwego rw’ibihugu bifite ubukungu buciriritse, ishoramari muri siporo riri mu byo rugenderaho mu kugera kuri iyo ntego.

Minisitiri Mukazayire yavuze ko u Rwanda rusanzwe rufite isura nziza atari ngombwa gukoresha siporo mu kubyerekana