Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, Marine FC yakoze imyitozo itegura umukino ukomeye uzayihuza na Rayon Sports, ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026.

Ni imyitozo yakoreshejwe n’Umutoza Mukuru, Rwasamanzi Yves, gusa mu bakinnyi yari afite ntabwo harimo umunyezamu wa mbere Ishimwe Pierre wagize imvune.

Ishimwe wagiye muri Marine FC atijwemo na APR FC, amaze gukina imikino itatu gusa, ndetse muri yo ibiri ntabwo yigeze yinjizwa igitego. Kuri uyu mukino hazifashishwa Kabera Bonheur umusimbura.

Kugeza ubu Marine FC iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, aho ifite amanota 11 inganya na Gorilla FC gusa ikaba izigamye ibitego birindwi.

Niyibizi Ramadhan ukina hagati mu kibuga muri Marine FC, ni we kugeza ubu ufite ibitego byinshi (bitatu) muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, aho anganya na Boateng Mensah wa Mukura VS.

Marine izahura na Rayon Sports iheruka kunyagira Musanze FC ibitego 3-0, mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatanu, kuko Gikundiro yari mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Iyi kipe yambara ubururu n’umweru igorerwa cyane mu Karere ka Rubavu, aho ihakura amanota atatu yiyushye akuye. Iyitsinze yaba ari iya mbere ibikoreye kuri Stade Umuganda muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Amafoto: Umwari Sandrine