Ntibyari byitezwe n’abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda ko APR FC iyoboye andi mu kugira ibikombe byinshi bya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro hano mu Rwanda yaviramo kuri iki cyiciro.
Nyuma y’uyu mukino abafana, abakinnyi n’abayobozi ba APR FC ntibiyumvishaga uburyo isezerewe na AS Kigali byongeye ikaba itasohokera u Rwanda mu mikino Nyafurika mu gihe Rayon Sports itatwara Igikombe cy’Amahoro.
Iyo ikipe itwaye Igikombe cya Shampiyona n’icy’Amahoro mu mwaka umwe, isohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League mu gihe iyaje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ihagararira igihugu muri CAF Confederations Cup. Aha igisigaye guha amahirwe APR FC ni uko mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports yatwaye shampiyona, yanegukana Igikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’umukino wahuje APR FC na AS Kigali kuri iki Cyumweru, bamwe mu bakinnyi bayo bananiwe kwakira ibyababayeho bigaragarira buri wese.
Byatangiye abarimo myugariro wayo wo hagati Rugwiro Hervé aryama hasi mu kibuga mu gihe Kapiteni wa APR FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ we yunamye akareba hasi ashenguwe no gusezererwa na AS Kigali mbere y’uko asohoka mu kibuga yubitse umutwe.
Si Migi gusa kuko na Niyonzima Ally wavuye muri AS Kigali mu ntangiriro z’uyu mwaka, yasohotse mu kibuga azamuye umupira akurikiwe na Ombolenga Fitina bombi bananiwe kwakira ibibabayeho mu gihe rutahizamu w’iyi kipe, Hakizimana Muhadjili, we yasohotse yipfutse umupira mu maso akurikiwe na Nshuti Dominique Savio wari wubitse umutwe.
Aba bakaba bari baherekejwe n’umutoza wungirije, Mulisa Jimmy, wasohotse mu kibuga yubitse umutwe maze akurikirwa na Team Manager Lt. Col. Sekaramba Sylvestre ari kumwe na Kabanda Tony ushinzwe itangazamakuru muri iyi kipe bombi baciye mu kibuga baganira mu bimenyetso byerekana ko batashimishijwe n’umusaruro w'ikipe.
APR FC yari yatangiye neza umwaka w’imikino ndetse igasoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye, ntiyahiriwe n’imikino isoza, aho yatakaje amanota, isatirwa na mukeba wayo Rayon Sports kugeza ubwo inayitwaye igikombe.
Nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports igitego 1-0 habura imikino irindwi ngo shampiyona irangire, APR FC yatakaje andi manota kuri Kiyovu Sports banganyije 0-0, inganya na AS Kigali 2-2 mbere yo gutsindwa na AS Muhanga 2-1, isongwa na Espoir FC 2-1 mu mukino ubanziriza uwa nyuma wa shampiyona.
Mu mikino 30 yakinnye muri shampiyona ya 2019/2020, iyi Kipe y’Ingabo yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 65 izigamye ibitego 30 mu gihe igikombe cyatwawe na Rayon Sports yasoje ifite amanota 72, izigamye ibitego 39.











Amafoto: Usanase Anitha




Ibitekerezo 0