Iyi kipe iri mu zikunzwe cyane ku Isi iheruka gusinyana amasezerano y’imyaka itatu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB, yo kumenyakanisha ubukerarugendo n’ishoramari mu Rwanda biciye mu kwandika ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso kuri buri mupira wo kwambara wayo.

Ubu yamaze gushyira ahagaragara ubwoko butatu bw’imyambaro izakoresha haba muri shampiyona n’andi marushanwa yose izitabira mu mwaka wa 2018/19 w’imikino.

Imipira izajya yambara yakiniye mu rugo kuri Emirates Stadium iri mu ibara ry’umutuku, intugu n’amaboko bikaba umweru kimwe n’amakabutura, hanze ikazajya yambara imipira n’amakabutura biri mu mabara ajya kuba ubururu bwijimye.

Umwambaro wa gatatu ishobora kwifashisha mu gihe yaba yasuye ikipe yambara imyenda isa n’iyayo, iri mu mabara y’ubururu bw’ikirere haba ku mipira, amakabutura n’amasogisi.

Icyo iyi myenda yose uko ari itatu ihuriyeho ni uko yakozwe n’uruganda rwa Puma, ikaba ikoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech ku buryo yorohereza abakinnyi kutabangamirwa n’ubushyuhe cyangwa n’ubukonje mu gihe bari mu kibuga.

Arsenal nk’imwe mu makipe akomeye mu Bwongereza ndetse ifite abafana benshi ku Isi, umwambaro wayo wihagazeho mu biciro.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’ikinyamakuru Daily Mail cyerekanye ko umupira w’umwimerere w’iyi kipe izajya ikinana mu rugo ari uwa gatatu uhenze mu Bwongereza nyuma y’uwa Manchester United na Chelsea, ukaba uhagaze ku gaciro k’ama pound 157.

Ku rubuga bw’iyi kipe aho n’abashaka iyi myambaro bashobora kuyigura, ibiciro ho biri hasi aho umupira w’umwimerere nawo ukoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech yaba uwo izajya yambara mu rugo, hanze n’uwa gatatu yose igura ama pound 100 ni ukuvuga asaga ibihumbi 114Frw.

Umupira w’umwiganano udafite amaboko maremare w’abantu bakuru ugura ama pound 55 (asaga ibihumbi 63 Frw), ufite amaboko maremare ukagura ama pound 60 (asaga ibihumbi 68 Frw) naho iy’abakiri bato ikagura ama pound 45 idafite amaboko n’ama pound 50 ku ifite amaboko.

Amakabutura akoranye ikoranabuhanga rya EVOknit Tech agura ama pound 45 kuri imwe, iyo ritarimo ikagura £25 mu gihe amasogisi y’abakuru agura £12 naho y’abato akagura £10.

Arsenal izaserukana umwambaro mushya wo mu rugo bwa mbere muri shampiyona 2018/19 yakira Manchester City ku wa 12 Kanama, iserukane uwo hanze tariki 18 Kanama yasuye Chelsea naho ku munsi wa gatatu wa shampiyona yakire West ham mu rugo gariki 25 Kanama.

Mesut Özil na bagenzi be bamurika umwambaro wa gatatu wa Arsenal ugaragaraho Visit Rwanda
Mesut Özil na bagenzi be bamurika umwambaro wa gatatu wa Arsenal ugaragaraho Visit Rwanda
Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ari mu bamuritse umwambaro wa gatatu wa Arsenal
Umunya-Gabon Pierre-Emerick Aubameyang ari mu bamuritse umwambaro wa gatatu wa Arsenal
Mesut Özil, Henrikh Mkhitaryan, Hector Bellerin, Petr Čech na Pierre-Emerick Aubameyang ubwo bamurikaga umwambaro wa gatatu wa Arsenal
Mesut Özil, Henrikh Mkhitaryan, Hector Bellerin, Petr Čech na Pierre-Emerick Aubameyang ubwo bamurikaga umwambaro wa gatatu wa Arsenal
Uyu niwo mwambaro Arsenal izajya yambara yasuye andi makipe muri uyu mwaka w'imikino
Uyu niwo mwambaro Arsenal izajya yambara yasuye andi makipe muri uyu mwaka w'imikino