Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru, tariki ya 30 Ugushyingo 2025.
Iyi kipe yabifashijwemo na Tadeo Allende watsinze ibitego bitatu, Mateo Silvetti na Talesco Segovia. Muri uyu mukino Messi yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere mu mateka watanze imipira 405 yavuyemo ibitego, agahigo kari gasanganywe Ferenc Puskás.
Cyabaye igikombe cya gatatu uyu Munya-Argentine yegukanye kuva yagera muri Inter Miami, iba n'inshuro ya mbere iyi kipe yageze ku mukino wa nyuma wa Major League Soccer.
Uyu mukino wa nyuma, Inter Miami izahuza na Vancouver ku wa 6 Ukuboza 2025, aho ikipe izatsinda izegukana Igikombe cya Shampiyona.









Ibitekerezo 0