Intare FC yakatishije itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere mu kwezi gushize itsinze Pépinière FC ibitego 2-1 mu mikino yombi, yahuriye ku mukino wa nyuma w’iki cyiciro na AS Muhanga nayo yazamutse isezereye Sorwathe FC iyitsinze ibitego 4-1 mu mikino yombi.
Muri uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro mu mwanya w’igikombe cy’Amahoro cyari gisanzwe gisozwa tariki 4 Nyakanga uyu mwaka bikaba bitarakunze, AS Muhanga niyo yinjiye mu mukino kare ifungura amazamu ku munota wa munani ku gitego cya Bizimana Yannick.
Iyi kipe iyobowe na Mbarushimana Abdou yakomeje gukina neza mu gice cya mbere n’ubwo Intare FC yanyuzagamo ikarema uburyo bwo gushaka igitego cyo kwishyura ariko amahirwe akaba make.
Rubona Emmanuel amaze kuganiriza abakinnyi be mu karuhuko k’igice cya mbere, bagarutse mu kibuga bahinduye imikinire, barusha AS Muhanga banayitsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 61 cya Byukusenge Jacob nyuma y’iminota 13 Mugunga Yves ashyiramo icya kabiri umukino urangira ari ibitego 2-1.
Mbarushimbana utoza AS Muhanga we yikomye amategeko ya Ferwafa akumira abakinnyi bakuze mu cyiciro cya kabiri avuga ko yakagombye guhinduka ahubwo abana bagashyirirwaho amarushanwa yabo yihariye.
Yagize ati “Mu cyiciro cya kabiri biragoye cyane kuko dusabwa gukinisha abana ari nayo mpamvu bigora amakipe azamutse kuko aba asabwa gushaka abandi bakinnyi bashya. Amategeko yakagombye kwemerera amakipe gukinisha abakinnyi bose ahubwo abana bagashyirirwaho amarushanwa yabo.”
Umutoza Rubona Emmanuel wigeze gutoza mu cyiciro cya mbere ari kumwe na APR FC kuri ubu akaba agarutsemo ari kumwe na Intare FC nayo y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ikipe ye imeze neza kandi izakomeza gukinisha abana bato no mu mwaka utaha.
Yagize ati “Tuzazamuka kuko twarabiharaniye, ubu igikurikiyeho ni ukwitegura nk’ayandi makipe yose. Tuzakomeza umurongo wacu wo gushaka abana bakiri bato, niba hari abandi tuzongeramo sindabimenya ariko dufite ikipe nziza nta mpamvu yo guhuzagurika.”
AS Muhanga na Intare FC zizamutse mu cyiciro cya mbere gusimbura Miroplast FC na Gicumbi FC zasubiye mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza shampiyona 2017/2018 ari iza nyuma.






Ibitekerezo 0