Iyi kipe itozwa na Rubona Emmanuel yageze ku mukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri isezereye Pépinière FC ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi, byose byabonetse mu wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kicukiro kuko uwa mbere wabereye ku Ruyenzi mu cyumweru gishize, amakipe agwa miswi 0-0.

Imbere y’abafana benshi barimo n’abayobozi ba APR FC, Intare FC yagaragaje umukino mwiza itsindirwa na Mugunga Yves na Sindambiwe Protais mu gihe Pépinière FC yashakaga kugaruka mu cyiciro cya mbere yakinaga umwaka ushize mbere yo kumanuka, yatsindiwe icy’impozamarira na Kubwayo Jean Claude.

Nyuma y’umukino, Rubona utoza Intare FC yabwiye itangazamakuru ko nubwo akazi yari yasabye abakinnyi be bagakoze neza, kugeza ubu ntazi niba bazakina mu cyiciro cya mbere kuko ubuyobozi butarabibatangariza.

Yagize ati “Ndabanza nshimire Imana idufashije, nshimire n’abayobozi badufashije kuva tugitangira kugeza kuri uyu munsi. Kuzamuka byo simbizi, icyo nzi ni uko dutsinze, ubwo ibindi ni abayobozi bazabifataho icyemezo.”

Rubona yavuze ko mu mwaka umwe amaze atoza mu cyiciro cya kabiri, aho yari yajyanye ikipe igizwe n’abana yazamuye muri Academy ya APR FC, yagowe cyane n’ibibuga bibi amakipe akiniraho, ananenga by’umwihariko imisifurire yo muri iki cyiciro yise ko ‘iteye isoni’.

Nubwo uyu mutoza avuga ko ataramenya niba ikipe ye izazamuka, mu kwezi gushize Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Kalisa Adolphe, yatangarije IGIHE ko Intare FC nibikorera izazamuka kabone nubwo nayo ari iy’Ingabo z’u Rwanda zisanzwe zifitemo APR FC.

Intare FC izamukana na Muhanga FC yanganyije na Sorwathe FC igitego 1-1 ariko igakomeza ku giteranyo cya 4-1 mu mikino yombi. Aya makipe yombi akazabanza guhura mu mukino wo gutanga igikombe cy’icyiciro cya kabiri.

Intare FC yagaragaje umukino mwiza
Intare FC yagaragaje umukino mwiza
Nzamwita Vincent de Gaulle wahoze ari Umuyobozi wa Ferwafa ari kumwe na Perezida wa APR FC na Lt Gen.  Jacques Musemakweli  barebye umukino
Nzamwita Vincent de Gaulle wahoze ari Umuyobozi wa Ferwafa ari kumwe na Perezida wa APR FC na Lt Gen. Jacques Musemakweli barebye umukino
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Perezida wa APR FC, Lt. Gen Jacques Musemakweli, asuhuzanya n'Umunyamabanga Mukuru wa Intare FC , Kalisa Adolphe
Perezida wa APR FC, Lt. Gen Jacques Musemakweli, asuhuzanya n'Umunyamabanga Mukuru wa Intare FC , Kalisa Adolphe
Umutoza Rubona (wambaye ingofero) yavuze ko nubwo ikipe ye itsinze atazi niba izazamuka
Umutoza Rubona (wambaye ingofero) yavuze ko nubwo ikipe ye itsinze atazi niba izazamuka
Abakinnyi ba Pépinière FC bicaye bacitse intege nyuma yo gusezererwa
Abakinnyi ba Pépinière FC bicaye bacitse intege nyuma yo gusezererwa