Ku wa 4 Mata ni bwo FERWAFA yari yamenyesheje amakipe yombi ko azakina uyu munsi nyuma yo kumara igihe kitari gito hari impaka ku ikipe ikwiye gukomeza.
Bitunguranye, Intare FC yandikiye FERWAFA ko idashobora kuwitabira kubera ko itanyuzwe n'icyemezo giheruka gufatwa.
Rayon Sports yo yari yageze mu Bugesera aho umukino wagombaga kubera ndetse nyuma yo gutegereza iminota 15 Intare FC yayiteye mpaga.
Mu ibaruwa ndende Intare FC yavuze impamvu zirindwi zatumye ijora icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire.
Yavuze ko yategetswe gukina na Rayon Sports kandi iyi kipe yaragombaga kuba yaratewe mpaga hashingiwe ku kuba yarananiwe gutangaza ku gihe nyacyo ikibuga izakiniraho.
Iyi kipe yakomeje ivuga ko FERWAFA itahaye agaciro igihombo yagize kubera gusubikwa kw’imikino.
Yagize ati “Ntiyahaye agaciro igihombo cya miliyoni eshanu twatewe no kwitegura imikino yagiye isubikwa nta ruhare tubigizemo none bikaba aritwe bigizeho ingaruka zo kuvutswa amahirwe yo gukomeza mu irushanwa ngo dukine imikino ya ¼ cy’irangiza.”
Indi mpamvu yavuze ni uko umukino ubanza iyi kipe yatsinzwemo na Rayon Sports ibitego 2-1, warimo kubogama.
Ati “Uburyo umukino ubanza wagenze na bwo bushimangira ukubogamira ku ruhande rumwe k’uwagaruye Rayon Sports mu irushanwa kuko ari na we ugira uruhare mu kugena abasifuzi no kubaha amabwiriza bagomba gukurikiza ngo imikino uko abyifuza.”
Intare yasoje isaba FERWAFA kuba abanyakuri, kwihatira kubaka umupira ubereye u Rwanda n’Abanyarwanda, kwirinda kwica amategeko cyangwa kuyagoreka no kwirengagiza ukuri ngo hanezezwe bamwe.
AMAKURU MASHYA
Intare FC yamenyesheje FERWAFA ko idakina umukino wari kuyihuza na Rayon Sports mu Gikombe cy’Amahoro kubera ko itanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire. pic.twitter.com/hdSWt6C375
— IGIHE Sports (@IGIHESports) April 19, 2023

– Imiterere y’ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC
Aya makipe yombi yakinnye umukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro ku wa 1 Werurwe 2023, Rayon Sports itsindira i Shyorongi ibitego 2-1 mu gihe uwo kwishyura wari uteganyijwe i Muhanga ku wa 8 Werurwe.
Nyuma y’ibiganiro byarimo kutumvikana ku ngingo z’amategeko zishingirwaho himurwa umukino, byahuje FERWAFA, Rayon Sports na Intare FC, izi mpande zose zemeranyijwe ko umukino wari kubera i Muhanga wimurirwa mu Bugesera saa Sita n’Igice kubera ko ikibuga cyo mu Majyepfo kitari kuboneka kuri uwo Munsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Icyatunguranye kikibazwaho byinshi ni uburyo Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwasubitse umukino binyuze mu butumwa bwandikiye amakipe ya Rayon Sports na Intare FC saa Tatu n’Igice, habura amasaha atatu ngo umukino utangire, buvuga ko utakibaye kubera ko wari kubera ku kibuga kidafite amatara kandi wari gukurikirwa n’uwa APR FC na Ivoire Olympique saa Cyenda n’Igice ku buryo bibaye ngombwa ko hashyirwaho ‘prolongation’ [iminota 30 y’inyongera, ishobora no kwerekeza muri penaliti] byaba ikibazo.
FERWAFA yongeyeho ko umukino wimuriwe tariki ya 10 Werurwe ndetse Rayon Sports ifite amasaha atatu [kugeza saa Sita] kuba yatanze ikibuga yari kuzakiriraho uwo mukino wari gukinwa nyuma y’iminsi ibiri.
Kwimura uyu mukino muri ubu buryo ntibyashimishije Rayon Sports yahise itumiza ikiganiro n’itangazamakuru, ivuga ko itakwemera kuguma mu kajagari nk’ako, isezera mu Gikombe cy’Amahoro ndetse ibimenyesha FERWAFA.
Ku ruhande rumwe, FERWAFA nk’urwego rutegura amarushanwa, ifite ububasha bwo guhagarika umukino igihe ishakiye, ariko ikibajijweho n’uburyo byakozwemo [habura amasaha atatu ngo umukino ube] ndetse n’icyaba cyari kibyihishe inyuma kuko Rayon Sports yari gukina ku wa Gatanu saa Sita n’Igice na Intare FC, ku Cyumweru saa Cyenda ikakirwa na AS Kigali muri Shampiyona. Ikiyongeraho ni uko nta minota 30 y’inyongera yari iteganyijwe muri 1/8.
Intare FC na yo yari ifite umukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri nyuma y’umunsi umwe, ku wa Gatandatu.
Aha ni ho Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagize ati “Urankinisha ku wa Gatanu, unkinishe ku Cyumweru, ibyo bihatse iki? Iyo mikino ni iyihe?”
Yibajije kandi niba FERWAFA ari yo yifatira ibyemezo, aho yagize ati “Wagira ngo uwabikoze yagiraga ngo imikino yose tuyitakaze. Ese ibyemezo ufata ni wowe ubyifatira cyangwa hari undi ubigufatira?”
Uku kwikura mu Gikombe cy’Amahoro kwa Rayon Sports nk’ikipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi ndetse bamwe badatinya kuvuga ko nta rushanwa ryakinwa itarimo, kwavugishije benshi, bamwe bibaza niba ubuyobozi bwayo butahubutse kuri iki cyemezo.

– Rayon Sports yarashyize igarurwa mu irushanwa
Nubwo Rayon Sports yanditse yikura mu Gikombe cy’Amahoro, ubuyobozi bwayo bwari bwagaragaje ko mu gihe FERWAFA yagaragaza ko yiteguye gukuraho imbogamizi ifite, na yo yiteguye gukomeza gukina iri rushanwa.
Ku wa 9 Werurwe, ubuyobozi bwa FERWAFA bwagiranye ibiganiro n’ubwa Rayon Sports, iyi kipe yemera kandi yemererwa gusubira mu Gikombe cy’Amahoro ndetse bivugwa ko yahawe miliyoni 5 Frw nk’indishyi y’ibyo yatakaje yitegura umukino wakuweho ku wa 8 Werurwe nubwo urwego ruyobora Ruhago y’u Rwanda rwirinze kugira icyo rutangaza kuri aya makuru.
Mu gitondo cyo ku wa 10 Werurwe, Rayon Sports, yashyize ahagaragara ibaruwa yandikiye FERWAFA ivuga ko yemeye gusubira mu Gikombe cy’Amahoro.
Iyi baruwa yakurikiwe n’indi yanditswe na FERWAFA imenyesha Intare FC ko Rayon Sports yagarutse mu Gikombe cy’Amahoro ariko umukino wari kuyahuza ku wa 10 Werurwe [habura amasaha make ngo ube] wasubitswe, bityo amakipe yombi azamenyeshwa ikindi gihe azakinira.
Intare FC yeretse FERWAFA ko idakwiye kuyigerera mu kebo nk’aka Gasogi United na Gicumbi FC
Gicumbi FC yavuye mu Gikombe cy’Amahoro itewe mpaga nyuma y’uko yahawe gukina umukino w’iri rushanwa nta masaha 48 arimo kuva ikinnye uwa Shampiyona.
Hari kandi na Gasogi United yikuye mu irushanwa nyuma yo kwisanga muri tombola y’ijonjora ry’ibanze kandi FERWAFA yari yabanje kuvuga ko amakipe yageze muri ¼ cy’irushanwa riheruka ari mu azatangirira muri 1/8.
Ayo makipe yombi yavuye mu Gikombe cy’Amahoro ubuzima burakomeza, ariko ikibazo cya Rayon Sports na Intare FC cyarenze ukwezi kwa Werurwe, kimukira mu kwa Mata.
Intare FC imaze kubona iyo baruwa ya FERWAFA isubika umukino ku wa 10 Werurwe, yahise iyisubiza ko igize neza kuyihamiriza ko Rayon Sports yari yavuye mu Gikombe cy’Amahoro.
Yahise iyibutsa ko Gikundiro itatanze ikibuga ku isaha yari yasabwe kubikoraho ngo umukino ube, bityo ikwiye guterwa mpaga, igasezererwa ku bitego 4-2 cyangwa igakurwa mu irushanwa hakurikijwe itegeko ryo kuba itaratanze ikibuga.
Komisiyo y’Amarushanwa ya FERWAFA yateranye ku wa 20 Werurwe, yatesheje agaciro ubusabe bwa Intare FC, ivuga ko nta shingiro bufite, ahubwo ku wa 25 Werurwe, Ubunyamabanga bwa FERWAFA bumenyesha iyi kipe ko umukino wayo na Rayon Sports uteganyijwe ku wa 27 Werurwe.
Intare FC yahise yandikira Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, imugaragariza ko ikomeje kurenganywa itegekwa gukina na Rayon Sports yikuye mu irushanwa.
Yasabye ko yahabwa ubutabera, ishimangira ko ititeguye gukina na Murera, ko ahubwo yo yiteguye guhura na Police FC muri ¼. Yongeyeho niba uwo mukino uhari, inzego zitabiriye inama ziwutegura [Rayon Sports na FERWAFA] ari zo zikwiye kuwukina.
– FERWAFA byarayicanze, ibura ayo icira n’ayo imira
Nyuma yo kubona ko Intare FC yinangiye kandi mu byo ivuga harimo ishingiro, ku wa 26 Werurwe, FERWAFA yahise imenyesha amakipe yombi ko umukino wari kuyahuza bukeye bwaho wimuwe, ahubwo iyatumiye mu nama saa Cyenda.
Kuri uwo wa 27 Werurwe, Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yitabye ubutumire bwa Nizeyimana Olivier uyobora FERWAFA ariko Gatibito Byabuze uyobora Intare FC yanga kubwitabira kuko ngo atiyumvishaga icyo baba bagiye kuganira.
FERWAFA yongeye kubika umutwe, Komisiyo y’Amarushanwa igirana inama yo gusuzuma icyakorwa ku wa 30 Werurwe ndetse hafatirwamo umwanzuro ko Rayon Sports yakabaye iterwa impaga.
Nizeyimana Olivier, nka Perezida wa FERWAFA, yasanze icyo cyemezo gishobora guteza ikibazo bitewe n’uburyo ari we uzi inzira byanyuzemo ngo Rayon Sports yari yasezeye, yemererwe gusubira mu Gikombe cy’Amahoro, asaba ko Komisiyo y’Ubujurire ari yo ihabwa ububasha bwo gukemura ikibazo kuko we ubwe atari kugira icyo agikoraho nubwo ari we wandikiwe na Intare FC.
Ku wa 31 Werurwe saa Cyenda n’iminota 34 z’amanywa, Ubunyamabanga bwa FERWAFA bwatumiye amakipe yombi imbere ya Komisiyo y’Ubujurire ku wa 1 Mata saa Yine kugira ngo hafatwe umwanzuro ku mukino wo kwishyura ugomba guhuza amakipe yombi.
– Komisiyo y’Ubujurire yabuze aho ihera kuko nta makuru yari ifite
Saa Yine za mu gitondo zo ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Mata, abayobozi b’amakipe yombi bari bageze ku cyicaro cya FERWAFA i Remera, baherekejwe n’abanyamategeko babo.
Rayon Sports yari ihagarariwe n’Umunyamabanga Mukuru wayo, Namenye Patrick mu gihe Intare FC yari ihagarariwe na Perezida wayo, Gatibito Byabuze ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Hagengimana Philbert.
Komisiyo y’Ubujurire itari ifite amakuru ahagije ku buryo ikibazo cyose giteye kubera ko nta handi kigeze kinyuzwa ngo hakorwe imbumbe ya dosiye yose, yamenyesheje amakipe yombi ko iyo dosiye igiye gusabwa mu Bunyamabanga bwa FERWAFA, bakazongera guhura ku wa Mbere bayifite.
Abari bitabiriye inama ku wa 1 Mata, ni bo bongeye kwitaba ku wa Mbere, tariki ya 3 Mata saa Yine bari kumwe n’ababunganira mu mategeko.
Mu iburanisha ryamaze isaha n’iminota 16, Intare FC yagaragaje ko idateze kuva ku cyemezo cyayo yamenyesheje kare mu gihe Rayon Sports yakomeje kugaragaza ko nta tegeko ryanditse rihari yishe ndetse yo yiteguye gukina.
Icyemezo cyaje gufatwa ni uko Rayon Sports igomba gukina na Intare FC. Ni umwanzuro wafashwe ariko ubuyobozi bw’ikipe ya Gisirikare bwirinda gutangaza niba buzawukina.
Nubwo Rayon Sports yateye mpaga, ntabwo birarangira kuko raporo y’abasifuzi igomba kubanza kwemezwa.
Rayon Sports yakomeje kugeza ubu, izakina umukino ubanza wa ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro na Police FC, tariki 26 Mata 2023.

Amafoto yaranze igikorwa cyo gutera mpaga














Amafoto: Uwase Dolton Anitha





Ibitekerezo 0