Amakuru agera kuri IGIHE ni uko nyuma y’icyumweru kimwe, APR FC iherereye mu Karere ka Rubavu aho yari mu mwiherero wo kwitegura umukino ukomeye uzakinwa kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Mutarama 2017, kuri ubu yimukiye i Shyorongi mbere y’iminsi ibiri ngo umukino ube.
Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Jimmy Mulisa yatangaje impinduka zitandukanye harimo no gushyiraho Kapiteni mushya, wagizwe Rusheshangoga Michel asimbura Ngabo Albert. Byari bisanzwe ko Kapiteni ari Ngabo yungirijwe na Faustin Usengimana.
Yatangaje kandi urutonde rw’abakinnyi 20 azakoresha kuri uyu mukino uhanzwe amaso na benshi mu bakunzi ba ruhago, rutagararaho Habyarimana Innocent uzwi nka Di Maria na myugariro Ngandu Omar.
Abajijwe kuri izi mpinduka, umutoza wa APR FC, Jimmy Mulisa yabwiye IGIHE ko ntacyo yatangaza, keretse nibagera mu Mujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko iyi kipe izagera mu Mujyi wa Kigali habura amasaha make ngo umukino utangire.
Abakinnyi 20 Jimmy Mulisa azakoresha kuri uyu wa Gatandatu
Abanyezamu: Mvuyekure Emery na Kimenyi Yves
Ba Myugariro: Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Herve, Faustin Usengimana, Ngabo Albert
Abakina hagati mu kibuga: Nshimiyimana Amran, Yannick Mukunzi, Benedata Janvier, Mucyo Fred, Djihad Bizimana, Nkinzingabo Fiston, Mwiseneza Djamal
Ba rutahizamu: Issa Bigirimana, Twizerimana Onesme, Sibomana Patrick, Nininahazwe Fabrice na Nshuti Innocent.





Ibitekerezo 0