Hari ku munota wa 82 w'umukino ubwo Umutoza Yameni Zelfani yafataga icyemezo cyo gusimbuza abakinnyi babiri, Mitima Isaac na Youssef Rhab nyuma y'uko bo ubwabo bashyamiranye mu kibuga ahanini bitewe no kutumvikana ku buryo bw'imikinire.

Umwe mu bakinnyi ba Rayon Sports waganiriye na IGIHE yavuze ko ku ikubitiro, mbere y'uko abakinnyi ba Gikundiro batangira igice cya kabiri bumvikanye ko bagiye gukina imipira migufi yihuta ndetse yose igana mu rubuga rw'amahina dore ko byari byabahiriye mu gice cya mbere ubwo batsindaga ibitego bibiri n'ikindi cyanzwe, aha babuzaga Ununya-Maroc, Youssef Rhab kongera guca muri koruneri ahubwo akegera urubuga rw'amahina. Ndetse ibi babibwiye umutoza arabyumva.

Ubwo igice cya kabiri cyari gitangiye ngo Youssef wagowe na ba myugariro ba Marines FC bamuhunzaga urubuga rw'amahina rwabo bakamusunikira muri koruneri byatumye adashyira mu bikorwa ibyo bumvikanye, mu binubiye iyi mikinire harimo Myugariro Mitima Isaac.

Ubwo igice cya kabiri cyari kigeze hagati Mitima yabwiye umutoza Yameni Zelfani ko Youssef atari gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye nk'Ikipe, uyu munya-Maroc arabyumva.

Ibi ntibyashimishije Youssef wabajije Mitima impamvu ajya kubwira umutoza imikinire ye aho kubimwibwirira ngo agire ibyo akosora, aha habaho guterana amagambo ariko byoroheje.

Ku munota wa 78 w'umukino Mitima Isaac wabonaga ko hakwiye impinduka yabwiye Umutoza Yameni Zelfani ko Youssef Rhab ananiwe, Umutoza abwiye Youssef ko akwiye guhindura imikinire amusubiza amagambo atamushimishije byatumye ahamagara Mugisha Francois 'Master' ngo asimbure Mitima Isaac ndetse na Mughadam ngo asimbure Youssef Rhab.

Ku munota wa 82 w'umukino Yameni Zelfani yari amaze gukora impinduka.

Myugariro Mitima Isaac utishimye iki cyemezo cy'umutoza akimara kwicara ku ntebe y'abasimbura yazamukanye umujinya arahaguruka abwira umutoza nabi ashaka kumusatira ngo barwane. Hashimwe cyane Umutoza wungirije, Umunya-Mauritania, Mohamed Wade wahagobotse amusaba kwicara hasi.

Uyu mukinnyi yagize ati" Mitima Isaac yagize 'ibyiyumviro bya gatandatu' ko hari ikigiye kutubaho nyuma yo gusimbuza myugariro utari ufite ikibazo na kimwe cy'imikinire mu munota nk'uriya kandi tuzigamye igitego kimwe gusa, wabibonye ko nyuma y'iminota ibiri gusa gusa bahise batwishyura."

Nyuma y'iminota ine gusa ku munota wa 86 Marines FC yahise yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutahizamu Gitego Arthur ku ishoti rikomeye yarekuriye hanze y'urubuga rw'amahina.

Rayon Sports yahise ijya ku mwanya wa karindwi n'amanota atandatu mu mikino ine aho yatsinze umwe ikanganya itatu mu gihe Marines FC yo iri ku mwanya wa munani zinganya amanota atandatu.

Rayon Sports izakurikizaho kwakira Etoile de l'Est, yakirwe na Musanze FC mu gihe na none izakira Sunrise FC yo mu Ntara y'Uburasirazuba.

Umunya-Maroc, Youssef Rharb mu gice cya kabiri yakinnye mu buryo butandukanye n'ubwo Ikipe yumvikanye bituma avugana nabi n'umutoza ndetse myugariro Mitima Isaac
Umunya-Maroc, Youssef Rharb mu gice cya kabiri yakinnye mu buryo butandukanye n'ubwo Ikipe yumvikanye bituma avugana nabi n'umutoza ndetse myugariro Mitima Isaac
Ubwo Umutoza wa Rayon Sports, Yamani Zelfani yahamagaraga Eid Mgadam na Mugisha François ngo basimbure Mitima Isaac na Youssef Rharb.
Ubwo Umutoza wa Rayon Sports, Yamani Zelfani yahamagaraga Eid Mgadam na Mugisha François ngo basimbure Mitima Isaac na Youssef Rharb.
Baje uko ari babiri
Baje uko ari babiri
Mugisha Francois 'Master' yitegura kwinjira mu kibuga asimbuye Mitima Isaac mu bwugarizi
Mugisha Francois 'Master' yitegura kwinjira mu kibuga asimbuye Mitima Isaac mu bwugarizi
Ubwo Youssef Rharb yiteguraga gusohoka mu kibuga
Ubwo Youssef Rharb yiteguraga gusohoka mu kibuga
Ubwo Youssef Rharb yiteguraga gusohoka mu kibuga
Ubwo Youssef Rharb yiteguraga gusohoka mu kibuga
Ubwo yasohokaga mu kibuga Youssef Rharb yahaye ikarita y'umuhondo Nzau Ginola wa Marines FC byo gutebya
Ubwo yasohokaga mu kibuga Youssef Rharb yahaye ikarita y'umuhondo Nzau Ginola wa Marines FC byo gutebya
Youssef Rharb yasohotse mu kibuga aseka
Youssef Rharb yasohotse mu kibuga aseka
Yashimiye abafana baje gushyigikira Ikipe
Yashimiye abafana baje gushyigikira Ikipe
Yahaye umwanya Eid Mgadam
Yahaye umwanya Eid Mgadam
Mu gihe Youssef Rharb yegeraga umutoza ngo amukore mu biganza ku ntebe y'abasimbura Myugariro Mitima Isaac utari wishimiye izi mpinduka yatangiye guterana amagambo n'umutoza
Mu gihe Youssef Rharb yegeraga umutoza ngo amukore mu biganza ku ntebe y'abasimbura Myugariro Mitima Isaac utari wishimiye izi mpinduka yatangiye guterana amagambo n'umutoza
Mitima wari ufite umujinya mwinshi yashakaga kurwana n'umutoza mukuru Yameni Zelfani umwungiriza we Umunya-Mauritania, Mohamed Wade aratabara
Mitima wari ufite umujinya mwinshi yashakaga kurwana n'umutoza mukuru Yameni Zelfani umwungiriza we Umunya-Mauritania, Mohamed Wade aratabara
Mitima yari afite umujinya mwinshi
Mitima yari afite umujinya mwinshi
Yakomeje kwijujutira iyi misimburize
Yakomeje kwijujutira iyi misimburize
Umunya-Maroc, Youssef Rhab niwe wahagaritse umutoza Yameni Zelfani wari ugiye guhura na Mitima Isaac
Umunya-Maroc, Youssef Rhab niwe wahagaritse umutoza Yameni Zelfani wari ugiye guhura na Mitima Isaac
Youssef Rharb yasabye Zelfani gusubira ku murongo agakomeza gutoza
Youssef Rharb yasabye Zelfani gusubira ku murongo agakomeza gutoza
Umutoza Zelfani yumviye Youssef Rhab
Umutoza Zelfani yumviye Youssef Rhab
Nyuma yo guhosha izi mvururu Youssef yagiye kwicara mu mwanya we
Nyuma yo guhosha izi mvururu Youssef yagiye kwicara mu mwanya we
Mitima wasaga naho azi ibigiye gukurikiraho yubitse umutwe
Mitima wasaga naho azi ibigiye gukurikiraho yubitse umutwe
Nyuma y'iminota ine gusa habaye izi mpinduka ku munota wa 86 Marines FC yahise yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutahizamu Gitego Arthur
Nyuma y'iminota ine gusa habaye izi mpinduka ku munota wa 86 Marines FC yahise yishyura igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rutahizamu Gitego Arthur
Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur yishimira igitego cya kabiri ari na cyo cyo kunganya na Rayon Sports ku munota wa 86 w'umukino
Rutahizamu wa Marines FC, Gitego Arthur yishimira igitego cya kabiri ari na cyo cyo kunganya na Rayon Sports ku munota wa 86 w'umukino
Iki gitego cyaje giha Marines FC inota rimwe ryo kunganya
Iki gitego cyaje giha Marines FC inota rimwe ryo kunganya
Mu m inota y'inyongera Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani aha amabwiriza abakinnyi be mgo barebe ko bakwegukana intsinzi imbere ya Marines FC
Mu m inota y'inyongera Umutoza wa Rayon Sports, Yameni Zelfani aha amabwiriza abakinnyi be mgo barebe ko bakwegukana intsinzi imbere ya Marines FC
Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani areba iminota y'inyongera nibura yatangaga icyizere ko ashobora gutsinda umukino nubwo na yo ntacyo yamumariye
Umutoza wa Rayon Sports, Umunya-Tunisia, Yameni Zelfani areba iminota y'inyongera nibura yatangaga icyizere ko ashobora gutsinda umukino nubwo na yo ntacyo yamumariye
Ku munota wa 90 Mvuyekure Emmanuel yavuyemo asimburwa na Rudasingwa Prince
Ku munota wa 90 Mvuyekure Emmanuel yavuyemo asimburwa na Rudasingwa Prince
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2

Amafoto: Ntare Julius