Uyu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa Shampiyona wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 25 Ukwakira 2025.

Ubwo yageraga kuri Stade, abantu benshi batangariye iyi modoka cyane ko ari umwe mu bakinnyi bake bafite izihenze.

Amissi Cédric w’imyaka 35 ni umwe mu bakinnyi bakuye amafaranga menshi muri ruhago yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga mu makipe makuru mu 2009 ubwo yari muri Prince Louis, yavuyemo ajya muri Rayon Sports mu 2011.

Mu 2014 yagiye muri Chibuto yo muri Mozambique, yakomereje muri União da Madeira yo muri Portugal, mbere yo kujya muri Al-Taawoun na Al-Qadsiah zo muri Arabie Saoudite.

Bivugwa ko uyu mukinnyi ari umwe mu bafite amafaranga menshi i Burundi, aho afite na sitasiyo z'ibikomoka kuri peteroli n’inzu zikomeye muri icyo gihugu no mu Rwanda.

Amissi Cédric yageze kuri Kigali Pele Stadium ari mu modoka ye
Amissi Cédric yageze kuri Kigali Pele Stadium ari mu modoka ye
Amissi Cédric asohoka mu modoka
Amissi Cédric asohoka mu modoka
Nissan Patrol Nismo 2021 igura miliyoni zirenga 150 Frw
Nissan Patrol Nismo 2021 igura miliyoni zirenga 150 Frw
Amissi Cédric ni umwe mu bakinnyi bafite amafaranga menshi
Amissi Cédric ni umwe mu bakinnyi bafite amafaranga menshi