Ni imodoka bashyikirijwe mu rwego rw’ubufatanye iyi kipe yo muri Espagne ifitanye n’uruganda rwa BMW rwo mu Budage, aho buri mwaka abakinnyi n’abatoza bayo bagenerwa imodoka, buri wese agahitamo iyo yifuza mu zo uru ruganda rwabateguriye.
Ubu bufatanye bwatangiye muri Nyakanga 2022, busimbura ubwari busanzwe hagati ya Real Madrid n’uruganda rwa Audi.
Iyo umwaka w’amasezerano urangiye, abakinnyi basubiza imodoka bahawe, gusa uwifuza kugumana iyo yakoresheje, aba afite amahirwe yo kuyigura burundu.
BMW XM Label igura miliyoni 319,7 Frw ni yo yakunzwe n’abakinnyi benshi ba Real Madrid, aho yatowe n’abagera kuri 15 barimo Denzel Dumfries, Raúl Asencio, Álvaro Carreras, Rodrygo Goes, Bernardo Silva, Brahim Díaz, Jude Bellingham.
Hari kandi Ibrahima Konaté, Dean Huijsen, Thibaut Courtois, Trent Alexander, Aurélien Tchouaméni, Arda Güler, Ferland Mendy na Antonio Rüdiger.
Éder Militão na Andriy Lunin bahisemo BMW M5 Sedan, ifite agaciro ka miliyoni 274,3 Frw, Marc Cucurella ahitamo BMW X7 M60i xDrive ya miliyoni 256,9 Frw.
Vinícius Júnior, Endrick na Carlos Espí bahisemo BMW i7 60 xDrive, ifite agaciro ka miliyoni 229,6 Frw.
Umutoza wa Real Madrid, José Mourinho yahisemo imodoka imwe n’iya Eduardo Camavinga ukina mu kibuga hagati, aho bahisemo BMW iX xDrive60, igura miliyoni 174,8 Frw.
Kylian Mbappé, Thiago Pitarch na Yan Diomandé bo bahisemo BMW iX3 50 xDrive, ifite agaciro ka miliyoni 118,5 Frw.
Federico Valverde yahisemo BMW iX2 xDrive30 igura miliyoni 96,8 Frw, ari na yo ihendutse kurusha izindi mu modoka zahawe abakinnyi ba Real Madrid.
Imodoka zose zahawe abakinnyi ba Real Madrid, zikoresha amashanyarazi 100%.
























Ibitekerezo 0