Kabagamba Jules Valentin ari muri siporo y’u Rwanda kuva mu 2015. Icyo gihe yari umukinnyi wa Volleyball, dore ko yananyuze mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 19.
Nubwo yakinaga uyu mukino, ntibyamubuzaga kugerageza n’indi irimo gusiganwa ku maguru, Basketball n’indi itandukanye. Ariko igihe cyarageze yiyegurira inzira yo gutoza.
Yahisemo kuba umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ndetse ajya no kubyiga, kugeza asanze mu Rwanda hakenewe uburyo bw’ikoranabuhanga bupima, bufasha ndetse bukanongera umusaruro.
Ubu Kabagamba ni umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi no gupima imikorere y’umubiri wabo, akazi yatangiye gukora muri Kamena 2026, atangira akorana n’amakipe yabigize umwuga, by’umwihariko aya Basketball arimo APR BBC.
Nyuma yongeyeho kujya atoza abakinnyi babigize umwuga mu buryo bwihariye, akabigisha kwiga ku musaruro wabo no kuwuzamura, hagendewe ku bipimo aba yabafashe.
Mu kiganiro cyihariye Kabagamba yagiranye na IGIHE, yavuze ko kujya mu bihugu byo hanze, biri mu byamufashije kugira igitekerezo cyo gufasha abakinnyi mu Rwanda.
Ati “Nagize amahirwe yo kuba mu gihugu cyitwara neza muri siporo, ndeba ibintu byinshi muri siporo, nibaza impamvu baturusha kandi dufite urubyiruko rwiza. Nagumanye umutima wo kongera ubumenyi mu ikoranabuhanga nkarikoresha muri sioporo.”
Uko ni ko yakoranye n’ikigo cyitwa VALD Performance cyo muri Australia, gisesengura imiterere y’umubiri w’umukinnyi kikamufasha kwitwara neza agendeye ku mibare iba yagaragaye.
Iki kigo gikorera mu bihugu birenga 130 birimo u Bwongereza, aho gifasha n’amakipe 20 yo muri Premier League. Kugeza ubu gikorana n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), mu gupima abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.

Kabagamba akoresha imashini ya Forcedecks
Vald igira ibikoresho bitandukanye, ariko iyo Kabagamba akoresha mu Rwanda ni iyitwa Forcedecks, yoroshye gutwara no gukoresha.
Ifite ibisahane bibiri umukinnyi akandagiraho, hanyuma agasimbuka igapima ubushobozi afite, imbaraga afite n’uburyo bwihariye asimbukamo. Iyi mashini muri rusange ifata ibipimo byo mu byiciro 20 bitandukanye.
Aha umenya ibituma umusaruro w’umukinnyi ujya hasi y’ubushobozi afite, kuko gusimbuka bituma umuntu anyeganyeza ibice byinshi by’umubiri, bikagaragaza uruhande asimbukiraho cyane cyangwa niba hari aho afite imvune.
Ibyo byose ni ibintu udashobora kurebesha amaso, dore ko hari abakinnyi babeshya ko badafite imvune kugira ngo bakinishwe, cyangwa abandi bakabeshya imvune.
Kabagamba avuga ko iri koranabuhanga ari igisubizo ku bibazo bituma umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda utazamuka nk’uko bisabwa.
Ati “Dufite ibikorwaremezo, dufite amafaranga kuko abakinnyi benshi basigaye bahemberwa igihe, bagahabwa ibikenewe byose ariko ukibaza impamvu umusaruro utaboneka. Ibi bintu bikiri bishya mu Rwanda ni kimwe mu byo twaburaga.”
“Njye n’abandi bameze nkanjye ni ibintu twajyamo tukabikora, kandi byatanga umusaruro.”
Kabagamba avuga ko gufata ibipimo umukinnyi ari kimwe, gusa icy’ingenzi kikaba gushakira umuti umukinnyi, harimo kumenya imyitozo akeneye n’ibyo akwiriye kugabanya.
Mu mboni z’uyu mutoza, asanga nta mukinnyi ukwiriye imyitozo nk’iy’undi kuko buri wese aba afite ibibazo bye bwite bituma adatanga umusaruro uko bikwiriye. Ibyo bikorwa mu marushanwa yateye imbere nka NBA muri Basketball n’ahandi.






Video: Ashimwe Michelle & Bizimana Confiance






Ibitekerezo 0