{Imirimo y’isanywa ry’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Huye irarimbanyije. Abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakaba babona ko ari igikorwa cyo kwongera guhesha ishema ikipe yabo yahoranye kuva cyera.}

Ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Huye ubu kimaze gushyirwaho “tapis synthetique”, ndetse n’imirimo yo gutunganya inkengero zacyo ikaba yaratangiye.

Icyo kibuba kikaba ari kimwe mu bizakira irushanwa rya CHAN riteganyijwe kubera mu Rwanda 2016.

Ikipe ya Mukura ikaba izabyungukiramo kuko izaba ibonye ikibuga cyo mu rwego mpuzamahanga.

Abakunzi b’ikipe ya Mukura Victory Sport bakaba bakomeje kwibuka ibigwi by’abakinnyi babo ba kera nka Katama Kamarondo umwami wa ruhago, Runuya, Ndamage Ndelema Jules, Rutayisire, Tigana, Dogiteri Muhima, Assumani, Ngiruwonsanga n’abandi benshi biyerekanye cyane ku kibuga cya Huye.

Ikipe ya Mukura yabaye ikipe yabaye imwe mu makipe y’ibihangange mu Rwanda, ikaba yarakuraga abakinnyi babo muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ibyo bikaba byaratu maga ishobora guhanara amakipe y’i Kigali iyo yabaga yagiye i Butare.