Wari umukino ukomereye iyi kipe dore ko hagati yayo na Rayon Sports yari iya kabiri harimo amanota abiri gusa, mu gihe ku ruhande rwa Musanze FC yari ifite umutoza washidikanywagaho ko yatoza uyu mukino, yakinaga uwa nyuma wa Shampiyona ku kibuga cyayo ndetse yifuzaga gushimisha abakunzi bayo bagasoza Shampiyona bamwenyura.

Abakunzi ba Kiyovu Sports bari baje ku bwinshi gushyigikira ikipe yabo yafunguye amazamu ku isegonda rya 36 ku gitego cyatsinzwe n'Umurundi Nshimirimana Ismail 'Pitchou'. Uku ni na ko umukino waje kirangira.

Nyuma y'umukino, abafana ba Kiyovu Sports yicaye ku ntebe y'icyubahiro ya Shampiyona isigaje imikino ibiri ngo ipfundikirwe, bitereye mu bicu bashimira abakinnyi babo babahesheje ishema ku kibuga cya Stade Ubworoherane kigora amakipe menshi.

Perezida wa Kiyovu Sports, Ndorimana François 'Général', yari ayoboye abafana be bakomera amashyi abakinnyi ndetse banashimira Imana yabahaye amanota atatu, mu gihe Visi Perezida, Mbonyumuvunyi Abdul Karim we yaganiraga na Perezida w'Icyubahiro, Makuza Bernard uko umukino wagenze.

Abafana b'Urucaca bakomeje kubyina intsinzi bavuza ingoma buhoro buhoro basohoka muri Stade Ubworoherane mu rugendo rwabafashe iminota 25.

Ku yandi makipe bahanganiye igikombe, APR FC yazamutse ku mwanya wa kabiri n'amanota 57 nyuma yo gutsinda Espoir FC ibitego 2-1 mu gihe Rayon Sporrts yatsinzwe na Gorilla FC ibitego 3-1 imanuka ku mwanya wa gatatu n'amanota 55.

Reba amafoto y'uko byari byifashe kuri Stade Ubworoherane nyuma y'uko Kiyovu Sports itsinze Musanze FC igitego 1-0.

Umurundi, Nshimirimana Ismail 'Pitchou' yaboneye Kiyovu Sports igitego cy'intsinzi ku isegonda rya 36

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal ahoberana na Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis 'General'

Mvukiyehe Juvénal asuhuza Perezida w'Icyubahiro wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard

Perezida wa Kiyovu Sports Limited, Mvukiyehe Juvénal, asuhuza Kankindi Anne-Lise ushinzwe Itangazamakuru muri AS Kigali

Nyuma y'umukino, abo muri Musanze FC barimo Kapiteni Ntaribi Steven bagiye kubaza abasifuzi ku byemezo bimwe na bimwe bagiye bafata

Kapiteni wa Musanze FC, Ntaribi Steven, yasigaye wenyine ubwo yari amaze gutandukana n'abasifuzi

Umutoza wa Musanze FC, Ahmed Adel yagiye kwihanganisha Kapiteni we Ntaribi Steven

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut yagiranye ikiganiro kigufi n'uwa Musanze FC, Ahmed Adel ndetse banahana na nimero

Umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Kiyovu Sports, Dabo Seydou yishimiye uko umukino urangiye nyuma y'uko Umusifuzi Uwikunda Samuel asifuye ifirimbi ya nyuma

Umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves yahobeye Muhozi Fred nyuma y'umukino bishimira intsinzi

Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari mu byishimo nyuma yo kwitwara neza kuri Musanze FC

Myugariro wa Kiyovu Sports, Nsabimana Aimable byamurenze nyuma y'umukino

Abafana bari bishimiye abakinnyi babo bitwaye neza kuri Stade Ubworoherane

Abakunzi ba Kiyovu Sports bari mu byishimo n'ubwo bari bahangayitse umukino utararangira

Abafana ba Kiyovu Sports bari i Musanze bari bafite icyizere kiri hejuru ko bari buhakure amanota atatu

Abafana ba Kiyovu Sports bishimiye gutera intambwe igana ku gikombe nyuma y'uko ikipe yabo itsinze Musanze FC igitego 1-0 ku munota wa mbere

Perezida wa Kiyovu Sports Association, Ndorimana Jean François Regis 'General' hamwe n'abafana b'iyi kipe bamanitse amaboko mu kirere bashimira Imana yabahaye intsinzi igana ku gikombe

Rutahizamu Iradukunda Bertrand yifotoza hamwe n'abafana ba Kiyovu Sports bari basazwe n'ibyishimo nyuma y'umukino

Perezida w'Icyubahiro wa Kiyovu Sports, Makuza Bernard aganira na Visi Perezida wayo Mbonyumuvunyi Abdul Karim nyuma y'umukino

Kankindi Anne-Lise ushinzwe Itangazamakuru muri AS Kigali na we yari yaje kwihera amaso uyu mukino. Aha yari ari kuganira na Perezida w'Icyubahiro wa Kiyovu Sports, Bernard Makuza

Byari ibyishimo kuri Stade Ubworoherane
Byari ibyishimo kuri Stade Ubworoherane
Abafana ba Kiyovu Sports bari mu bicu muri Stade Ubworoherane

Ingoma zavugijwe, indirimbo ziririmbwa ku bwinshi nyuma y'uyu mukino

Umufana wa Kiyovu Sports yanura amadarapo y'ikipe ye nyuma y'umukino

Amafoto: Ntare Julius