{Abakinnyi 24 b’Amavubi y’abagore bakomeje umwiherero kuri hoteli Alpha Palace bitegura umukino na Nigeria mu guhatanira itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afurika cy’ibihugu izabera muri Namibia muri Kanama.}
Nyinawumuntu Grace utoza iyi kipe yavuze ko ikipe iri ku rwego rushimishije akaba yizera ko mu minsi mike basigaranye bazakosora udukosa tukigaragara kugira ngo bazitware neza muri uriya mukino.

Kuwa Kabiri iyi kipe yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y'abahungu ya Don Bosco Gatenga ibatsinda ibitego 2-1.
Amavubi y’abagore afite undi mukino na Zambia kuwa Kabiri utaha nk’uko byemejwe n’umutoza wayo kugira ngo bakomeze bitegure neza. Uyu mukino uzabera muri Zambia nyuma y’uko bidakunze ko ikipe yabo iza i Kigali nk’uko byari biteganyijwe.
Nyinawumuntu avuga ko bahisemo gukina na Zambia kuko isanzwe ari ikipe ikomeye dore ko abatarengeje imyaka 17 bayo bavuye mu gikombe cy’Isi. Akomeza avuga ko Nigeria bitegura ari ikipe nziza ariko ko nabo bafite ikipe ikomeye kabone nubwo batinze gutangira amarushanwa.
Nyuma y’umukino wabahuzaga na Don Bosco, kapiteni w’iyi kipe, Sifa Gloria nawe yavuze ko biteguye neza Nigeria kandi ko biteguye guhagararira u Rwanda nk’uko babigenje muri Kenya.
Umukino ubanza w’u Rwanda na Nigeria uzaba tariki ya 24 Gicurasi kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo, mu gihe uwo kwishyura uzaba mu byumweru bibiri bizakurikira muri Nigeria. Amavubi y’abagore ageze aha nyuma yo gusezerera ikipe ya Kenya.





Ibitekerezo 0