Amavubi akomeje kwitegura imikino ibiri y’umunsi wa gatatu n’uwa kane mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Tanzania, Uganda na Kenya.

Ni urugendo Amavubi yatangiye neza, dore ko ahanganiye umwanya wa mbere na Mali, aho ibihugu byombi binganya amanota atandatu ndetse n’ibitego bibiri bizigamye mu Itsinda K.

Ni muri urwo rwego FERWAFA yashyizeho uburyo bworohereza abafana kubona amatike yo kuzajyana n’iyi kipe, ndetse ikagabanya igiciro ugereranyije n’icyatangwa umufana yitegeye.

Mu busanzwe itike yo kugenda no kugaruka yari ku 1.700$, ariko FERWAFA yashyize hanze ibiciro bigaragaza ko kugenda no kugaruka mu myanya ya ‘Economy Class’ ari 700$ [1.036.291 Frw], mu myanya ya ‘Business Class’ ikaba 1.500$ [2.220.625 Frw]

Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2026, ni umunsi ntarengwa wo gusaba amatike ku bazajyana n’Ikipe y’Igihugu, mu mukino uteganyijwe ku wa 13 Ugushyingo 2026, gukina na Les Aigles za Mali. 

Umukino ukurikira uyu uzabera i Kigali, ku wa 17 Ugushyingo, kuri Stade Amahoro.

Iyi mikino ibiri ifite uburemere bukomeye ku rugendo rw’Amavubi rwo gushaka itike ya CAN 2027, kuko u Rwanda ruyitsinze rwabona itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu myaka 22 ishize.

Amavubi yatangiye atsinda Liberia ibitego 3-1, akurikizaho gutsindira Cap-Vert iwayo ibitego 2-1. Mali na yo yatsinze Cap-Vert 3-1 na Liberia 1-0.

Abifuza gushyigikira Amavubi akina na Mali bagabanyirijwe ibiciro by'amatike y'indege