Ihirwe yahoze ari umukinnyi w’Ikipe y’Abagore ya APR, akaba yarayigiyemo ari muto ku masezerano yasinywe n’ababyeyi be mu 2022 kuko atari yujuje imyaka imwemerera kwisinyira.
Aho akuriye yashatse kuvugurura amasezerano ye, ariko ikipe irabyanga ahitamo gutandukana na yo asinyira Rayon Sports WFC yamwifuzaga hasi hejuru.
Ubuyobozi bwa APR WFC bwanze kumurekura, bumugaragariza ko yagiye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, na we ntiyazuyaza agana inzira y’amategeko kugira ngo ahabwe ibyangombwa bimurekura.
Umwanzuro wafashwe na Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere muri FERWAFA ku itariki ya 24 Ugushyingo 2025, wategekaga APR WFC kumuha ibyangombwa ‘Release Letter’, ariko yanga kubimuha ahubwo irajurira.
Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yemeye ubujurire bwayo kuko bukurikije amategeko, ariko isanga nta shingiro bufite, ifata icyemezo cyo kugumishaho umwanzuro wa Komisiyo y’Amategeko n’Imiyoborere.
Hemejwe kandi ko ikibazo cy'indezo ku rwego rw'ubujurire ko kitakiriwe ngo gisuzumwe mu rubanza, dore ko APR WFC igaragaza ko yari mu bakinnyi yarihiraga amashuri, ikanabaha ibyangombwa byose by’umupira w’amaguru.
Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama 2026, uyu mukinnyi yandikiye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, amutakambira ngo amurenganure kuko ikipe ya APR WFC iri kuganisha ubuzima bwe mu kaga.








Ibitekerezo 0