Gary Lineker w’imyaka 62 yabwiwe kwegura na BBC muri MOTD nyuma y’amagambo yatangaje asubiza Minisitiri w'Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman.

Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, Minisitiri Suella Braverman, yatangaje gahunda za Guverinoma y’u Bwongereza mu guhangana n’ubwiyongere bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro bakomeza kwinjira mu gihugu banyuze mu bwato buto mu nzira y'amazi izwi nka English Channel.

Mu batanze ibitekerezo ku magambo ye harimo na Gary Lineker. Yifashishije Twitter yavuze ko iyo ari “politiki ya kinyamaswa igiye gukoreshwa ku bantu batishoboye yavuzwe mu mvugo idahabanye n’izakoreshwaga mu Budage mu 1930.’’

Abasesenguye aya magambo bagaragaje ko Lineker yashakaga kwerekana ko imvugo ya Minisitiri ntaho itandukaniye n’izo Abanazi bakoreshaga mu kwamagana impunzi.

BBC ikibona ubwo butumwa yabifashe nko kurenga ku mategeko n’amabwiriza agenga akazi ke, imusaba kuba ahagaze mu gihe kitazwi hakabanza hakigwa ku buryo akoresha imbuga nkoranyambaga ze.

Nyuma yo gusohoka kw’itangazo rimuhagarika, abandi basesenguzi bagenzi be na bo bahise bavuga ko mu rwego rwo gushyigikira ubumwe buri hagati yabo batazasesengura imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11 Werurwe 2023.

Ku ikubitiro mugenzi we, Ian Wright basanzwe bakorana kenshi mu kiganiro yafashe iya mbere ahita amenyesha igitangazamakuru ko atazagaragara.

Yagize ati “Buri wese azi icyo ‘Match of the Day’ ivuze kuri njye, ariko nabwiye BBC ko ntazakora. Ubumwe.”

Alan Shearer na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabwiye abamukurikira ko mu ijoro ry’imikino atazaboneka. Ati “Namenyesheje BBC ko ntazagaragara mu kiganiro cy’imikino yo ku mugoroba.”

Nyuma yo kwikura mu kiganiro kw’aba bagabo bose, Steve Wilson, na we yashyize hanze itangazo, rimenyesha abantu bose ko ikiganiro bakunda ari benshi nta gihari ku mikino yo kuri uyu munsi.

Riragira riti “Nk’abasesenguzi dukorana mu Kiganiro ‘Match of The Day’, twahisemo gusubika ibiganiro byo ku munsi ukurikiyeho. Turamenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko bakomeza gukurikirana imikino nk’ibisanzwe, mu gihe ababishinzwe na bo bashaka abandi bikorera babishatse.”

“Gusa twebwe kubera ikibazo cyavutse, ntabwo turi mu mwanya mwiza wo kugaragara mu kiganiro.”

BBC na yo yunze mu rye isohora irishimangira ibyo yavuze ku kibazo gihari, ko yakimenye kandi igiye kucyitaho kikarangira mu maguru mashya.

Iti “Bamwe mu basesenguzi bacu batumenyesheje ko badashaka kugaragara mu kiganiro mu gihe tukiri kurebera hamwe umuti w’ikibazo cya Gary Lineker. Uruhande rwabo turarwumva ni yo mpamvu twemeje ko abantu bazakurikira imikino idafite ubusesenguzi.”

Abandi bagabo barimo Micah Richards, Jermaine Jenas na Alex Scott na bo bakoresheje imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaza ko badashishikajwe no kuba bakora iki kiganiro.

Ubu bumwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bwageze no muri amwe mu makipe atandukanye biciye mu bakinnyi bandikiye Ishyirahamwe ry’Abakinnyi babigize umwuga, basaba ko bakwifatanya na Lineker muri iki kibazo.

Lineker ni izina rikomeye mu Itangazamakuru rya Siporo mu Bwongereza. Yatangiye kuyobora Ikiganiro Match of the Day kuva mu 1999. Ni we mukozi wa BBC uhembwa agatubutse kuko mko mu 2020/2021 yinjije miliyoni £1.35.

Uyu mugabo akorera BBC nk’umunyabiraka. Yakiniye amakipe arimo Leicester City, Everton, Barcelona na Tottenham.

Yabaye Kapiteni w’u Bwongereza yahamagawemo inshuro 80, atsinda ibitego 48.

Mu duhigo afite, Gary Lineker harimo ko yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi cya 1986 cyabereye muri Mexique.

Gary Lineker ni Umusesenguzi ukomeye mu Bwongereza. Azwi cyane mu Kiganiro ‘Match of the Day’ [MOTD] cya BBC kuva mu 1999
Gary Lineker ni Umusesenguzi ukomeye mu Bwongereza. Azwi cyane mu Kiganiro ‘Match of the Day’ [MOTD] cya BBC kuva mu 1999
Nyuma y'ihagarikwa rya Lineker muri BBC, bagenzi be bakorana banze gukora ikiganiro
Nyuma y'ihagarikwa rya Lineker muri BBC, bagenzi be bakorana banze gukora ikiganiro