Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Etincelles yasuye AS Kigali umukino wabereye imbere y’abafana mbarwa urangira ubonetsemo ibitego bitanu, bitatu bya AS Kigali na bibiri bya Etincelles byo mu minota ya nyuma.
AS Kigali itari ifite rutahizamu Sugira Ernest ufite ikibazo cy’imvune niyo yabanje gufungura amazamu ku gitego cya Twizerimana Onesme ku munota wa 26 mbere y’uko Iradukunda Eric ashyiramo icya kabiri ku munota wa 31.
Mu minota ya nyuma y’igice cya Kabiri, Etincelles yabonye ibitego bibiri bya Ndayisenga Ramadhan na Kambale Salita Gentil ariko bitari bihagije kugira ngo iyi kipe ibone amanota atatu kuko Evode Ntwali yari yamaze kubonera AS Kigali igitego cya gatatu.
Nyuma y’umukino, Seninga Innocent wari umaze iminsi yitwara neza kuva yafata Etincelles mu mikino yo kwishyura ndetse akaba yaranayifashije kuva mu myanya ibiri ya nyuma, yavuze ko abakinnyi bitanze uko bashoboye ariko bakagorwa n’uko abenshi b’Abayisilamu batariye kubera gusiba.
Yagize ati “Navuga ko mu mikino maze gutoza Etincelles, uyu niwo mukino babashije kuntsindamo ibitego byinshi. Navuga ko impamvu nyamukuru ari igifungo cy’Abayisilamu, abakinnyi banjye hafi 90% batangiye igifungo ni ukuvuga ntabwo bari biteguye guhangana cyane kuko nta mbaraga.”
Seninga avuga ko bitewe n’imikino iri imbere ikomeye kandi basabwa gutsinda, agiye kwicarana n’aba bakinnyi bakarebera hamwe icyo bakora ndetse byaba ngombwa ku munsi wo gukina ntihagire usiba.
Shampiyona iracyayobowe na APR FC izasura Amaguju FC kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports itazakina kubera abakinnyi bayo batatu bari mu ikipe y’igihugu iracyari iya kabiri, amakipe abiri ya nyuma ni AS Muhanga na Rwamagana City.
Indi mikino yabaye kuwi uyu wa Kabiri:
Bugesera 3-0 Gicumbi
As Muhanga 1-1 Sunrise
AS Kigali 3-2 Eyincelles
Marines vs Mukura VS- Umuganda (wasubitswe)
Tariki ya 8 Kamena 2016
Rayon Sports FC vs SC Kiyovu- Nyamirambo (wasubitswe)
Musanze FC vs Police FC- Musanze
Rwamagana City FC vs Espoir FC – Rwamagana





Amagaju FC vs APR FC – Nyamagabe

Ibitekerezo 0