Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 7 Gicurasi 2026, ni bwo kuri Kigali Pele Stadium hateganyijwe umukino w’ishiraniro uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu na Al Hilal SC, ku Munsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Ni umukino uzaba ukomeye kuko kugeza ubu amakipe yombi akurikiranye ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda, aho Al Hilal SC ari iya mbere n’amanota 64, ikarusha APR FC amanota umunani.

Mbere y’uko uyu mukino ukinwa, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye abakinnyi mu myitozo, ababwira ko ari umukino bagomba gutsinda byanze bikunze.

Ati “Muri kwitegura umukino ukomeye ariko imbaraga zanyu, inama z’umutoza n’amayeri yo gutsinda umukino muhabwa ni byo bizabaha intsinzi ku mukino mufitanye na AL Hilal SC.”

“Birashoboka cyane ko mwatsinda uyu mukino nkuko twakunze kurangwa n'intsinzi buri hamwe. Mubikore no kuri uyu Kane, dore ko urugamba rugeze aho rukomeye. Aho twasitaye ntihatureba, ubu turangamiye imbere kandi igikombe muri kugikozaho imitwe y'intoki.”

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi, Al Hilal SC yatsinze APR FC ibitego 2-0.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yeretse abakinnyi ba APR FC ko bari gukoza imitwe y'intoki ku gikombe
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yeretse abakinnyi ba APR FC ko bari gukoza imitwe y'intoki ku gikombe
Abakinnyi ba APR FC bazakina na Al Hilal SC ziyoboranye shampiyona
Abakinnyi ba APR FC bazakina na Al Hilal SC ziyoboranye shampiyona
Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abakinnyi ba APR FC gutsinda Al Hilal SC
Maj Gen Vincent Nyakarundi yasabye abakinnyi ba APR FC gutsinda Al Hilal SC

<

Abatoza ba APR FC bakurikiye ubutumwa bwa Maj Gen Vincent Nyakarundi
Abatoza ba APR FC bakurikiye ubutumwa bwa Maj Gen Vincent Nyakarundi