{Cote d’Ivoir, ikipe ya kabiri ihagarariye Afurika mu mikino y’igikombe cy’Isi yatsinze u Buyapani ibitego 2-1 bya Bony na Gervinho mu gice cya kabiri byishyura icya Honda yatsinze mu gice cya mbere.}

Ni ku nshuro ya gatatu, Cote d’Ivoir ya Didier Drogba yitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ikaba itararenga amatsinda.
Umutoza wa Cote d’Ivoir, Sabri Lamouchi yahisemo kubanza hanze rutahizamu Didier Drogba.

U Buyapani bwatwaye igikombe cy’Aziya, igihugu cya mbere cyabonye itike y’igikombe cy’Isi batangiye umukino basatira bikomeye Cote d’Ivoir ku munota wa 16, Keisuke Honda yatsindiye u Buyapani igitego.

Drogba yinjiye asimbuye ku munota wa 62, yongereye amaraso muri iyi kipe maze ku munota wa 64 Wilfried Bony atsinda igitego ku mupira yari aherejwe na Serge Aurier.
Aurier yaje guha kandi umupira ku mutwe, uwahoze ari rutahizamu wa Arsenal Gervinho ubu ukinira AS Roma atsinda igitego cya kabiri n’umutwe.

Yaya Toure wari wavuzweho imvune mu cyumweru gishize yakinnye uyu mukino wose.
Cote d’Ivoir izakina umukino wa kabiri kuwa Kane saa 18.00 kuri Estádio Nacional Mané Garrincha na Colombia yatsinze u Bugereki ibitego 3-0. U Buyapani bukine saa 23.59 n’u Bugereki.
Iyi kipe ya Drogba itsinze uyu mukino yahita ikatisha itike ya 1/8 cy’irangiza.
Colombia iyoboye itsinda C n’amanota 3 ikurikiwe na Cote d’Ivoir nayo yagize amanita 3.




Ibitekerezo 0