Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, ni bwo imikino ya EAPCCO yatangijwe. Uwabimburiye indi wahuje Ikipe ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Burundi [Rukinzo FC].
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium watangijwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Félix Namuhoranye n’abayobozi b’amakipe yombi yari agiye gucakirana.
Nyuma yo gusuhuza abakinnyi b’amakipe yombi, hagiyeho umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso. IGP Namuhoranye yatunguye benshi akimara kwifotoza, afata umupira awushibura n’agatsintsino hanyuma arawutera.
Nyuma yerekeje mu kibuga hagati atangiza umukino ku mugaragaro, atanga umupira wa mbere muri iri rushanwa awuganisha ku bakinnyi ba Rukinzo FC, ihagarariye Polisi y’u Burundi.
Uyu mukino wabimburiye indi warangiye Polisi y’u Rwanda itsinze iy’u Burundi ibitego 3-1.
Ibitego byinjijwe na Hakizimana Muhadjili, Mugisha Didier na Kayitaba Jean Bosco mu gihe impozamarira ya Rukinzo FC yatsinzwe na HakizimanaTity.
Imikino ya EAPCCO Games iri kuba ku nshuro ya kane. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu umunani birimo Uganda, Burundi, Ethiopia, Kenya, Sudani y’Epfo, Tanzania, Sudani n’u Rwanda rwayakiriye.
Imikino iteganyijwe irimo Gusiganwa ku maguru, Iteramakofe, Kumasha, Ruhago, Kurasa, Basketball, Handball, Judo, Karate, Taekwondo, Netball, Volleyball.




Amafoto: Shumbusho Djasiri






Ibitekerezo 0