Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles 'KNC', yasomye ku gahanga Visi Perezida w'Umuryango Kiyovu Sports, Mbonyumuvunyi Abdul Karim, mbere gato y'igitego cya Gasogi United kitavuzweho rumwe mu bari bicaye mu myanya y'icyubahiro.
Hari mu mukino w'Umunsi wa Kane wa Shampiyona, Gasogi United yari yakiriyemo Kiyovu Sports zanganyije igitego 1-1 ku matara ya Kigali Pelé Stadium ku wa Gatanu, tariki ya 15 Nzeri.
Nyuma y'uko igitego cya Kiyovu Sports cyinjijwe na Mugunga Yves ku munota wa 54, Perezida w'Umuryango Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Régis "Général", yasimbukiye mu bicu maze apfukama hasi ashimira Imana ko imukuyeho igisuzuguriro cya KNC wari wamujujubije kuva umukino utangiye.
Ibi byishimo bya Ndorimana ntibyatinze kuko Malipangou Théodore Yawanendji Christian yabishyizeho akadomo nyuma y'iminota 10 gusa kuri penaliti Général atemeye.
Ibi byatumye habaho gucyocyorana, KNC wari wuzuye ibyishimo yasanze Mbonyumuvunyi Abdul Karim aho yari ahagaze maze amusona ku gahanga.
Ubwo yari agarutse, KNC yasanze Général aho yari yicaye akomeza kumwishima hejuru, byatumye uyu Muyobozi wa Kiyovu Sports ahaguruka asiga KNC, ajya guhagarara inyuma wenyine.
Nubwo bombi ari abasivili, KNC yajyaniye Général telefoni ye ngendanwa n'icyo kunywa yari yasize, amugezeho amuterera 'isari' [salut] mbere yo kubimuhereza.
Nyuma yaho, agahinda kamaze kugabanuka, Général yasubiye mu byicaro n'ubwo yari akomeje kugaragaza ko atishimiye imisifurire.
Kunganya uyu mukino byatumye Kiyovu Sports igira amanota ane mu mikino ine mu gihe Gasogi United ifite amanota arindwi ku mwanya gatatu.
Kiyovu Sports izasubira mu kibuga yakira Gorilla FC tariki 30 Nzeri, ikurikizeho gusura Amagaju FC tariki 11 Ukwakira ndetse yakire Marines FC tariki 14 Nzeri 2023.
Gasogi United yo izakirwa na Bugesera FC tariki 30 Nzeri, ikurikizeho gusura Gorilla FC tariki 10 Ukwakira ndetse n'Amagaju FC tariki 14 uko kwezi.
Uko Kiyovu Sports yahushaga uburyo bw'igitego 'Général' ntiyabyishimiragaKNC yari yicaye hagati ya Chairman wa APR FC. Lt Col Karasira Richard [wari waje ku butumire bw'Abayobozi b'Amakipe yombi] ndetse na Ndorimana Jean François Régis 'Général'Ubwo Mugunga Yves yaboneraga Kiyovu Sports igitego ku munota wa 54, Général yasimbukiye mu bicu, KNC asigara yijujutaWari umwanya w'ibyishimo kuri Général wari ukize igisuzuguriro cya KNC bari bicaranyePerezida w'Umuryango Kiyovu Sports yapfukamye hasi ashimira ImanaKari agahinda kuri KNC wari wabanje kuvuga amagambo menshi mbere y'uyu mukinoKNC yabwiraga General kenshi ko ibyishimo bye bitari burambeMu kwijujutira imisifurire kwa hato na hato, KNC yanyuzagamo agaterana amagambo n'abayobozi b'Umuryango wa Kiyovu Sports, Perezida Ndorimana Jean François Régis 'Général' na Visi Perezida, Mbonyumuvunyi Abdul KarimKNC na Mbonyumuvunyi bakomeje guterana amagamboKNC yasomye Mbonyumuvunyi ku gahanga mbere y'uko Gasogi United ibona igitegoPenaliti ya Gasogi United yo ku munota wa 64 yateje impaka mu mwanya y'icyubahiroGeneral ntiyemeraga uburyo Gasogi United yahawemo penalitiBarahagaze barahangana, abayobozi ba Kiyovu Sports batumva ukuntu umusifuzi atanze penalitiKNC yakomeje kuguyaguya 'General' ngo atuze biba iby'ubusaGénéral yakomeje kwinubira imisifurire yatumye anganya na Gasogi UnitedIgitego cya Gasogi United kimaze kujyamo gitsinzwe na Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou ku munota wa 64, Perezida w'Umuryango wa Kiyovu Sports, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka 'Général' yavuye iruhande rwa KNC, ajya guhagarara inyuma wenyinePerezida w'Umuryango Kiyovu Sports yarebye umukino ahagaze wenyineIntebe ye yasigayemo telefoni ngendanwa n'ikinyobwa cyari giteretse imbere yayoKNC yajyaniye 'General' telefoni ngendanwa n'ikinyobwa yari yasize mu byicaro byeMu byubahiro bigomba abajenerali, KNC yatereye isari Ndorimana mbere y'uko amuhereza telefoni n'icyo kunywa yari yasize aho yari yicayeNyuma gato yarunamye mu byubahiro byinshiKNC yahise asubira mu byicaro bye'General' yarabyakiriyeNyuma gato umujinya ushize KNC afashe 'General' ku rutugu ibiganiro byarakomejeKwivovota bya hato na hato byariganzagaAkenshi ntibahurizaga ku byemezo by'umusifuziUmunyamabanga wa Kiyovu Sports, Karangwa Jeanine [hagati] na we yari ahari
Ibitekerezo 0