Ni umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona kuri Stade Amahoro i Remera saa 18:00, ufite byinshi byawuranze mu mateka y’imyaka 25 umaze ukinwa.

APR FC yashingiwe ku Murindi wa Byumba mu 1994 ariko imyaka mike imaze yegukanye ibikombe 16 bya shampiyona byose bituma iba umwami wa ruhago y’u Rwanda.

Byabyaye ubukeba bukomeye hagati yayo na Rayon Sports iyikurikiye mu bukombe no mu bikombe kuko yo ifite ibikombe bya shampiyona umunani.

Imibare igaragaza ihangana ry’abakeba

Kuva mu 1995 mu mikino yose, Rayon Sports na APR FC zimaze guhura inshuro 85. Rayon Sports yatsinzemo imikino 28, APR FC itsindamo imikino 36, zinganya imikino 23. Muri iyi mikino habonetsemo ibitego 243, harimo 118 ku ruhande rwa Rayon Sports na 125 ku ruhande rwa APR FC.

Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona wabaye tariki 15 Kamena 2018. APR FC icyo gihe yatsinze Rayon Sports 2-1 naho muri rusange umukino uheruka guhuza impande zombi wabaye tariki 30 Nzeri 2018 Rayon Sports yatsinze APR FC 1-0 mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Agaciro.

Inshuro ebyiri uyu mukino uhuza ibigugu mu Rwanda warumbutsemo ibitego byinshi ni ubwo Rayon Sports yatahanaga intsinzi kuko niyo yabashije kunyagira APR FC ibitego 5-2 (mu 1996 na 1997).

Amazina atazibagirana muri uyu mukino

Masudi Djuma ufatwa nk’intwari ya Rayon Sports ni we mukinnyi wayitsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu mateka kuko mu myaka itanu yakiniye APR FC, uyu mugabo utoza AS Kigali yatsinze Rayon Sports ibitego bitanu. Ku rundi ruhande Sina Jerôme niwe watsinze APR FC ibitego byinshi akinira Rayon Sports, ibitego bitandatu mu mikino itandukanye.

Umunya-Uganda Davis Kasirye ubu ukinira Vipers SC y’iwabo ni we wihariye agahigo ko kuba yaratsinze ibitego bitatu mu mukino umwe uhuza APR FC na Rayon Sports, hari tariki 4 Gicurasi 2016 ubwo Rayon Sports yanyagiraga APR FC 4-0.

Raoul Shungu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni we mutoza watsinze imikino myinshi yahuje aba bakeba kuko mu myaka itandukanye yatoje Rayon Sports yatsinze imikino irindwi atsindwa ine, anganya itanu muri 16 yatoje ahanganye na APR FC.

Umukino wo kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 uhishe byinshi

Kuba APR FC ifitwe n’umutoza Jimmy Mulisa biyiha amahirwe imbere ya Rayon Sports kuko amaze kuyitsinda imikino itatu muri itanu bahuye.

Gusa ni akazi gakomeye kuri we kuko azaba ahangana na Robertinho watsinze umukino umwe rukumbi yahuyemo na APR FC.

Ni intambara hagati ya Rayon Sports ifite ubusatirizi bwiza kuko imaze kwinjiza ibitego 12 mu mikino irindwi ya shampiyona na APR FC ifite ubwugarizi bwiza kuko itarinjizwa igitego muri shampiyona.

Jimmy Gatate uri imbere ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje
Jimmy Gatate uri imbere ni we washoboye gutsindira amakipe yombi mu mikino yabahuje
Davis Kasirye niwe mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w'abakeba
Davis Kasirye niwe mukinnyi rukumbi watsinze ibitego bitatu muri uyu mukino w'abakeba
Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y'umukino uhuza APR FC na Rayon Sports
Sina Jerôme ni we umukinnyi watsinze ibitego byinshi (bitandatu) mu mateka y'umukino uhuza APR FC na Rayon Sports
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona APR FC yatahanye intsinzi y'ibitego bibiri birimo icya Issa Bigirimana
Umukino uheruka guhuza amakipe yombi muri shampiyona APR FC yatahanye intsinzi y'ibitego bibiri birimo icya Issa Bigirimana
Muhadjiri Hakizimana ni umukinnyi wo kwitondera ku ruhande rwa Rayon Sports
Muhadjiri Hakizimana ni umukinnyi wo kwitondera ku ruhande rwa Rayon Sports
Jimmy Mulisa utoza APR FC ari mu batoza bashobora Rayon Sports
Jimmy Mulisa utoza APR FC ari mu batoza bashobora Rayon Sports
Masudi Djuma afatwa nk'intwari ya Rayon Sports ariko ni umukinnyi wa APR FC watsinze mukeba ibitego byinshi kurusha abandi
Masudi Djuma afatwa nk'intwari ya Rayon Sports ariko ni umukinnyi wa APR FC watsinze mukeba ibitego byinshi kurusha abandi