Ni inkuru yatunguranye ku wa Mbere, tariki ya 31 Ukwakira 2022, ubwo Gasogi United yatangazaga ko yemeranyijwe n’umutoza Ahmed Adel gusesa amasezerano.
Adel wari wungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim bavanye muri Gasogi United, yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ndetse asabwa kurinda iyi kipe guhora “ikubitwa nk’ingoma z’Abaporoso”. Ibyo byagombaga kujyana no gusoreza mu makipe atandatu ya mbere muri Shampiyona ndetse no kwegukana igikombe mu mwaka wa kabiri.
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yabonaga Adel nka Musa uzarokora ikipe ye akayiyobora akayigeza ku gikombe. Icyakora, hadaciye kabiri amerwe yasubiye mu isaho.
Ntawe uzibagirwa KNC yihanukira ati “Uyu mugabo afite imyitwarire nkunda y’uburwanyi, ntabwo wamutsinda ngo ubone ko yarekuye. Ikindi nimurebe ibigwi bye, ntabwo wabigeraho utabikoreye. Kugira ngo witwe Docteur mu kintu runaka ntabwo byizana kuko uba warize.”
Aya ni amagambo yavuzwe na Perezida wa Gasogi United, ubwo yerekanaga Adel n'umwungirije tariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka.
Bukeye bwaho tariki ya 19 Nyakanga, aba batoza bari bahawe inzu yo mu bwoko bwa Apartment iherereye i Gasogi n’imodoka ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, bahise batangira akazi.
Urebye umusaruro bari bamaze guhesha Gasogi United mu mikino itandatu ya Shampiyona imaze gukina [ifitanye ikirarane na Marines FC], biragoye guhita umenya niba ikibazo cyatumye basesa amasezerano cyaba cyarabaye umusaruro wo mu kibuga.
Mu mikino Gasogi United imaze gukina, iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 10 inganya na APR FC ndetse na Police FC. Zose zirushwa amanota arindwi na Kiyovu Sports ya mbere mu mikino irindwi imaze gukina.
Gasogi United yatsinze imikino itatu ari yo uwafunguye shampiyona yatsinzemo Mukura Victory Sports et Loisir 1-0, yatsinze kandi Bugesera FC 1-0 ndetse na Police FC 2-0. Yanganyije kandi umukino umwe na Etincelles FC 1-1 mu gihe yatsinzwe imikino ibiri yahuyemo na Rwamagana 1-0 ndetse na AS Kigali 1-0, ari nawo wabaye uwa nyuma ku mutoza Ahmed Adel.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko gutsindwa umukino wa AS Kigali ntacyo byari guhindura ku hazaza h’umutoza Adel kuko yagiye kuwutoza yarangije gusezera kuri Perezida we Kakooza Nkuriza Charles.
Impande zombi, yaba KNC ndetse n’umutoza Adel Ahmed, nta weruye ngo avuge ukuri nyir'izina kwateye gatanya yabo yaje hashize iminsi mike bivugwa ko uyu mutoza nta byangombwa byemewe bya CAF agira, ariko ibyo bikaba byaramaganiwe kure n’impande zombi zavuze ko CAF yaba yarahagaritse uwo bitiranwa ndetse akazi kagakomeza nk’ibisanzwe.
N'ubwo bimeze bityo ariko, amakuru IGIHE yakuye muri bamwe mu bantu bo muri Gasogi United ndetse no ku ruhande rw’umutoza Adel, avuga ko umwuka utari mwiza hagati y’uyu mutoza n’Umuyobozi w’Ikipe, KNC.

Umurongo w'imitoreze hagati ya KNC na Adel ntabwo wahuraga
Bitandukanye n’ibyo impande zombi zavuze mu minsi ya mbere umuntu yagereranya n’ukwezi kwa buki, aho byari bigeze ubwumvikane bwari buke hagati y’Umuyobozi wa Gasogi United n’umutoza Adel Ahmed.
Impamvu nyamukuru ishamikiye ku byemezo by’uyu mutoza, kimwe nk’abandi batoza bakomoka muri Afurika ya ruguru 'Abarabu', yagaragaje ko ari we ukwiye kumenya uko akora akazi ke ntawe umuvangiye.
Ku rundi ruhande hari ukundi KNC yumvaga ikipe ye yakinaga birimo kuba hari abakinnyi baguzwe kandi bagombaga kwifashishwa n’abasanzwe mu ikipe bakaba bahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Adel n’umwungiriza we Bahaaeldin bagera muri Gasogi United, basanze KNC yaramaze kugura abakinnyi nka 90% by’abo iyi kipe yari ikeneye muri uyu mwaka w’imikino wa 2022/23.
Mu bakinnyi bari baramaze kugurwa icyo gihe harimo Ishimwe Kevin, Niyitegeka Idrissa, Niyongira Danny, Akimanizaniye Moussa, Oleko Salomon, Mugabe Robert, Kwizera Jean de Dieu, Shyaka Freddy Pappy, Malipangou Juvénal uvukana na Malipangou Théodore, Harerimana Abdoul Aziz, Mugisha Arnold na Joseph.
Mu mwiherero utegura umwaka w’imikino wakorewe i Muhanga, umutoza yeretse KNC ko abakinnyi bari hasi ndetse hari andi mazina akenewe kugira ngo ikipe ishobore guhatana n’ayandi yari akomeje urugendo rwo kwiyubaka.
Habura icyumweru n'igice ngo Shampiyona itangire, ni bwo Gasogi United yasinyishije rutahizamu w'Umunya-Nigeria Gabriel Nanbur. Gusa urwego rw’uyu mukinnyi ntirwanyuze KNC aramwirukana n'ubwo umutoza we atabishakaga ndetse yumva ko habaho kumwihanganira.
Amakuri agera ku IGIHE avuga ko imyitwarire ya Gabriel mu mukino wa gicuti Gasogi United yatsinzwemo na AS Kigali 1-0 tariki ya 5 Kanama 2022, ari yo wabaye imbarutso kuri uyu musore kuko nyuma y'umukino, KNC yamubwiye ko kubera uburyo bw'igitego yahushije cyari cyabazwe n'imbaga yabarebaga uyu mukino muri Stade ya Kigali adakwiye kuguma mu ikipe ye.
Welcome (Striker) Nanbur Gabriel Nannim From @officialEFCC (Nigeria) pic.twitter.com/MDtVZmNEBT
— Gasogi United FC (@gasogi_united) August 3, 2022
Gabriel wari umaze kwirukanwa, nyuma gato yandikiye KNC ko agiye gufatanya n’abashinzwe kumushakira amakipe ndetse n'umuhagarariye mu mategeko bakamurega muri FIFA kuko yamwirukanye mu buryo butemewe n'amategeko. Umuyobozi wa Gasogi United yasanze ibyiza ari ukwisubira ku cyemezo yari yafashe, yemerera uyu Munya-Nigeria kugaruka mu myitozo.
N'ubwo ubuyobozi bwo bwari bwafashe icyemezo cyo kumugarura, umutoza Adel yanze ko Gabriel asubira mu ikipe ye kuko igihe yirukanwaga umutoza yari yamukuye mu mubare w'abo azakoresha muri uyu mwaka w'imikino.
Ibi Adel yabifashe nko guhuzagurika mu gufata ibyemezo kwa Perezida we ndetse no kumuvangira mu kazi. Byarangiye uyu mukinnyi akuwe mu ikipe, na byo bigonganisha impande zombi.

Si uyu mukinnyi gusa wabaye ikibazo hagati y’impande zombi kuko hari n’abandi bazanywe na KNC bavuye muri Centrafrique, Adel amubwira ko niba abanyarwanda batanga 100% abanyamahanga bo bagomba gutanga 200% mu gihe abo yazanye umutoza yamubwiye ko bari hasi, nabyo KNC abifata nko kumusuzugura atewe agahinda n'ibyo yari amaze kubatangaho.
Nyuma y'uko hari hakomeje kuzanwa abanyamahanga umutoza yavugaga ko badashoboye, Adel yasabye Perezida we ko bagura abo yitoreje bavuye muri Cameroun kuko abasobanukiwe bihagije, KNC abanza kubyanga, ariko birangira abyemeye hongerwamo Hervé Ngono wavuye muri Union de Duala na Ravel Ndjoumekou mu gihe Hassan Djibrine wafashije cyane Gasogi United mu mwaka ushize w’imikino, yagurishijwe muri Djibouti kuri miliyoni 10 Frw nk'uko amakuru agera ku IGIHE abihamya.

Kudakinisha abana b’ikipe byenyegeje umuriro
Birashoboka ko Ahmed Adel wari muri Cameroun mu 2020, atigeze amenya uburyo Cassa Mbungo André yatandukanye na Gasogi United kubera kudakinisha Umurundi Iddy Museremu waguzwe yakabirijwe yitwa “Intare y’akanwa Rwabwiga” ariko bikarangira uyu Museremu ari mu bashimiwe na KNC mu mpeshi y’uyu mwaka maze atandukana n'ikipe kubera umusaruro muke.
Bijya gushyuha, Adel yahisemo kujya akinisha Harerimana, ashyira hanze Malipangou Théodore, benshi mu bafana ba Gasogi United bafata nka ‘chouchou’ wabo.
N'ubwo aba bakinnyi bombi baguzwe na KNC, ariko ikinyuranyo ni uko Christian-Theodor Yawanendji-Malipangou nk’umukinnyi mwiza wari hejuru mu mwaka ushize w’imikino, ubuyobozi bwa Gasogi United bwifuzaga kongera kumubona akina kugira ngo amafaranga yagurwa yiyongere.
Hari amakuru agera ku IGIHE yemeza ko uyu Munya-Centrafrique yifujwe na AS Kigali yashakaga kumutangaho miliyoni 20 Frw ariko KNC arayanga kuko yumvaga ari make ku cyamamare cy'imyaka 20 gusa gitsindira ikipe y'igihugu ya Centrafrique gishobora kuzagurwa menshi arenze ayo.
Ku ruhande rw’umutoza Adel na we usa n’utavugirwamo, yahisemo kujya akinisha Malipangou iminota mike bitewe n’uko ngo yabonye atari ku rwego rwiza ku buryo hari ibirenze yafasha ikipe ye aramutse abanje mu kibuga.
Malipangou si we wenyine wahoze muri Gasogi United watakaje umwanya ubanza mu kibuga mu mahitamo y'umutoza Adel kuko byabaye no kuri Kapiteni w’Ikipe, Kazindu Bahati Guy utakibanzamo ahubwo hagakina Habimana Hussein "Eto’o" wavuye muri Rayon Sports.
Undi watakaje umwanya ni Kaneza Augustin wazamukanye na Gasogi United mu 2019, aho hakinaga Niyitegeka Idrissa wavuye muri Musanze FC. Umutoza Adel yavugaga ko adashobora gukinisha abakinnyi batitanga kandi batari indwanyi.
Hejuru yo kudakinisha aba bakinnyi uko ari batatu n'ubwo ababatwaye imyanya na bo baguzwe na nyir'Ikipe, hiyongeraho no kuba hari abakinnyi umutoza yasabye ko batizwa mu makipe arimo AS Muhanga bakajya kuzamura urwego nyamara KNC yarabonaga bashoboye.


Gatanya ya KNC na Adel yabaye mbere yo guhura na AS Kigali
Amakuru agera ku IGIHE yemeza ko nyuma y’umukino Rwamagana City FC yatsinzemo Gasogi United igitego 1-0 tariki ya 13 Ukwakira, KNC n'abafana bakomeye b'Urubambyingwe bakoze inama bemeza ko batazongera gushyigikira umutoza ndetse batazagaruka ku kibuga kuko adakinisha abana b'ikipe ndetse adakina umupira bakunda.
Abari hafi ya Adel bavuga ko yasabwe gusimbuza agashyiramo abana b'ikipe, ariko abasubiza agira ati “Nta wundi muntu wantegeka uko nasimbuza ikipe yanjye utari Team Analyst [Usesengura imikinire y’ikipe]”.
Nyuma gato y'inama yabaye hagati y'abafana na KNC, habaye indi nama yahuje komite irimo n'abafana bakomeye n'umutoza bamugira inama y'uko yakinisha ikipe nabo bitsa ku kuba yazajya abanzamo abana b'ikipe.
Umutoza yababwiye ko ubusabe bwabo babushyira mu nyandiko kuko ari inama izwi n'ubuyobozi hanyuma na we nyuma azabasubiza niba abyemeye cyangwa abihakanye. Bamuhakaniye ko ibyo batabikora.
Izi nama zombi zari zimaze kuba, zagaragarije Adel Ahmed ko ananizwa n'abakabaye bamushyigikira, ahitamo gutandukana na Gasogi United (mbere yo gukina na AS Kigali tariki ya 30 Ukwakira) ndetse ngo yababajwe n'uburyo abafana baza kumubaza uburyo atozamo ikipe iri gutanga umusaruro.
Hari uwabwiye IGIHE ko nyuma y'inama ya kabiri mu gahinda kenshi, umutoza Adel yabwiye abantu ba hafi ye ko yababajwe cyane n'uburyo KNC ari we ukurikira abafana nyamara Perezida w’ikipe ari we wakabaye aha umurongo abafana b'ikipe bakamukurikira.
Basoza iyi nama, Adel wigeze gutoza Musanze FC mbere ya COVID-19, yababwiye ko ahazaza h'ikipe hari mu maboko ya Perezida [wa Gasogi United], ko niba babona atari mu murongo bamurekura akagenda, Perezida agasigara atoza ikipe.









Ibitekerezo 0