Kuri uyu munsi habaye imikino itatu irimo ibiri yo mu tsinda rya mbere ndetse n’umwe wo mu itsinda rya D.

Ni imikino yitabiriwe na bamwe mu bahoze bakina umupira w’amaguru mu Rwanda nk’ababigize umwuga ariko batakiri gukina nibura bakaba bamaze imyaka itatu batagaragara mu mikino yaba icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda no mu mahanga.

Ni mikino yagenze neza ku mpande zombi yaba imisifurire n’imyitwarire y’abakinnyi mu kibuga kuko yaranzwe n’ishyaka ryinshi ryerekana rikanashimangira ubukaka n’ubudahangarwa abakinnye umupira bafite.

Nubwo ari ubwa mbere ribaye, ryitabiriwe n’amakipe 18 atandukanye agizwe n’abakanyujijeho n’abandi basanzwe bakina nk’abatarabigize umwuga.

Kuri iyi nshuro ibitego byarumbutse kuko mu mikino itatu gusa habonetsemo ibitego 22 aho ikipe zose zabashije kwinjiza nibura igitego uretse ikipe ya AC Bakunda yatsinzwe ibitego 13:0.

Mu Nzove ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo habereye imikino ibiri irimo uwahuje Green Team FC ikinamo na Ngabo Albert ndetse n’umusifuzi mpuzamahanga Ishimwe Claude na AC Bakunda.

Ni umukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi ndetse AC Bakunda igaragaza ko inyotewe no kubona igitego ariko icyaka yarigifitiye cyayiteye gukora amakosa bituma Green Team ifungura amazamu hakiri kare ku gitego cyatsinzwe na Nzabonimana Jean Damascene wari uhawe umupira mwiza na Ngabo Albert.

Ibintu byakomeje kudogera maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 5 ku busa bwa AC Bakunda.

Amakipe yombi yavuye ku ruhuka ashaka gutsinda dore ko AC Bakunda ikinamo umutoza Santos kuri ubu atoza abana ishaka kwinyara mu isunzu ngo yishyure ibitego yatsinzwe ariko ibintu bikomeza kuba bibi kuko yatsinzwe ibitego 13 birimo birindwi byatsinzwe na Ngabo Albert akanatanga n’imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Undi mukino w’ishiraniro wabereye kuri iki kibuga ni uwahuje Gikundiro Forever FC yari yambeye nka Rayon Sports na Technicien FC yakinnye yambaye umweru urimo imirongo y’umukara.

Ni amakipe yagaragaje urwego rwiza kuri muri iri rushanwanwa n’ubwo byaje kurangira ku ntsinzi y’ibitego bitatu kuri kimwe cya Technicien. Byatsinzwe na Mwiseneza Djamal, Kayihura Yussuf na Baranyeretse Paulin mu gihe Technicien yatsindiwe na Kitonga Cedrick.

Iyo uganiriye n’abakinnyi ku migendekere y’imikino bakubwira ko impamvu y’ishyaka ryinshi bafite ari uko batari basanzwe babona irushanwa nk’iri ryo kongera ku basubiza mu buzima bw’umupira nk’uko Ngabo Albert yabigarutseho.

Yakomeje agira ati “Birashimishije, kandi imbaraga ziracyahari kuko natsinze ibitego birindwi muri 13 twatsinze. Ni imikino myiza kuko nk’abantu twamaze guhagarika umupira biba ari byiza ko twongera guhura rimwe na rimwe, kuko iyo tuwuhagaritse umwe akajya hirya no hino bituma n’umupira utazamuka. Ni byiza ko abantu bateguye iri rushanwa bashyizemo ingufu, birakwiye ko duhura kugira ngo n’abandi bana bakizamuka twagira icyo tubafasha.”

Ngabo Albert wahoze ari mu bakinnyi bakomeye muri APR FC yahagaritse gukina mu 2018 kuri ubu ni umutoza w’abana mu ikipe ya APR FC.

Yavuze ko iri rushanwa byaba byiza rishyizwemo imbaraga n’inzego zitandukanye mu Rwanda kuko ryazatanga umusanzu mu guteza imbere umupira nyarwanda.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa GreenTeam
Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa GreenTeam
AC Bakunda niyo yatsinzwe ibitego byinshi muri iyi mikino
AC Bakunda niyo yatsinzwe ibitego byinshi muri iyi mikino
Abasifuzi bayoboye umukino wahuje Green Team na AC  Bakunda
Abasifuzi bayoboye umukino wahuje Green Team na AC Bakunda
Aba bakinnyi bagaragaje ko bagifte imbaraga zo gukina umupira
Aba bakinnyi bagaragaje ko bagifte imbaraga zo gukina umupira
Abafana bagaragaje ibyishimimo bikomeye
Abafana bagaragaje ibyishimimo bikomeye
Abafana ba Gikundiro Forever basusurukije abari muri Stade
Abafana ba Gikundiro Forever basusurukije abari muri Stade
Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude nawe yafashije Green Team gutsinda
Umusifuzi mpuzamahanga, Ishimwe Jean Claude nawe yafashije Green Team gutsinda
Umuzamu nyuma yo gutsindwa ibitego byinshi yagaragaje kwiheba
Umuzamu nyuma yo gutsindwa ibitego byinshi yagaragaje kwiheba
Nyuma yo gutsinda igitego abakinnyi banyuzagamo bakishimana
Nyuma yo gutsinda igitego abakinnyi banyuzagamo bakishimana
Ngabo Albert yanyuzagamo akaryama hasi kugira ngo adatakaza umupira
Ngabo Albert yanyuzagamo akaryama hasi kugira ngo adatakaza umupira
Ni umukino waranzwe n'ishyaka rikomeye
Ni umukino waranzwe n'ishyaka rikomeye
Ngabo Albert atsinda igitego cya karindwi
Ngabo Albert atsinda igitego cya karindwi
Ngabo Albert ashoreye umupira wanavuyemo igitego
Ngabo Albert ashoreye umupira wanavuyemo igitego
Ubwo Ishimwe Jean Claude usanzwe ari umusifuzi yatsinda igitego
Ubwo Ishimwe Jean Claude usanzwe ari umusifuzi yatsinda igitego
Ibitego byarumbutse
Ibitego byarumbutse

Gikundiro Forever FC yacakiranye na Technicien FC

Gikundiro Forever yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe
Gikundiro Forever yatsinze ibitego bitatu kuri kimwe
Uyu mukino waranzwe n'ishyaka rikomeye
Uyu mukino waranzwe n'ishyaka rikomeye
Imipira bakinanye yari yanditseho Ohh Rayon
Imipira bakinanye yari yanditseho Ohh Rayon
Ni umukino wari uryoheye ijisho
Ni umukino wari uryoheye ijisho
Gikundiro Forever yaserutse mu mwambaro usa n'uwa Rayon Sports
Gikundiro Forever yaserutse mu mwambaro usa n'uwa Rayon Sports
Abakinnyi ba Technicien FC ni uko baserutse
Abakinnyi ba Technicien FC ni uko baserutse

Amafoto: Munyakuri Prince