Ndikumana yigaragarije cyane Abanyarwanda mu Irushanwa ry'Imikino ya Polisi zo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO games) yabereye mu Rwanda hagati ya tariki 21 kugeza 27 Werurwe 2023.

Muri iyi mikino, Ikipe ya Rukinzo FC yatsinzwe na Police FC yegukanye igikombe. Umukino wa mbere Police FC yatsinze ku bitego 3-1, uwa kabiri iwutsindwa ku bitego 2-0, bituma hitabazwa penaliti zasize Ikipe yari ihagarariye Polisi y'u Rwanda itsinze 5-3.

Ndikumana wanyuze amaso ya benshi bamubonye kuri Kigali Pelé Stadium yakinaga imbere ku ruhande rw'iburyo n'ibumoso afasha abataha izamu uretse ko ashobora no gukina inyuma yabo. Uyu musore afite umwihariko wo kugira umuvuduko udasanzwe, amacenga menshi kandi yihuta ndetse no gukina yegera izamu cyane.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE yemeza ko Ndikumana yegerewe na APR FC bagirana ibiganiro byagenze neza ku buryo ashobora kuyerekezamo.

Uretse kuba Perezida wa Rukinzo FC yaraje mu Rwanda mu mikino ya EAPCCO agahura n'abayobozi ba APR FC, ibiganiro nyir'izina byatangiye mbere kuko ubuyobozi bw'iyi Kipe y'Ingabo bwari bumuzi.

Kugeza ubu hari amahirwe menshi ko Ndikumana azerekeza muri APR FC umwaka utaha ibiganiro nibirangira neza.

Ndikumana

Police FC na yo yahuye n'uyu mukinnyi na yo ntiyicaye ubusa. Mashami Vincent wagowe cyane na Ndikumana, aramwifuza mu Ikipe y'Igipolisi cy'u Rwanda.

Ubwenegihugu si ikibazo kuri aya makipe yombi akinisha Abanyarwanda kuko se wa Ndikumana akomoka mu Ntara y'Amajyaruguru n'ubwo atuye mu Mujyi wa Kigali.

Ndikumana w'imyaka 20 yazamukiye muri Athletico Academy y'i Bujumbura mbere yo kwerekeza muri Rukinzo FC. Ikipe ye iri ku mwanya wa munani n'amanota 31 aho irushwa n'iya mbere Bumamuru FC amanota 20 ku rutonde rwa Shampiyona y'u Burundi igeze ku munsi wa 23.

Umurundi Ndikumana Danny ari mu biganiro na APR FC
Umurundi Ndikumana Danny ari mu biganiro na APR FC
Ndikumana Danny yagoye cyane Police FC mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere iheruka kubera mu Rwanda
Ndikumana Danny yagoye cyane Police FC mu mikino yahuje Polisi zo mu Karere iheruka kubera mu Rwanda