Umunyamategeko wa Ferwafa, Karangwa Jules yasobanuye impamvu yo guhindurira abatoza aya makipe mu gihe nta marushanwa ari gutegurwa ndetse bakanahabwa igihe kirekire.

Yagize ati “Ni muri gahunda yo gutangira gutegura amakipe y’abakiri bato by’umwihariko Ikipe y’Igihugu. Ni kenshi twumva inama zo kubakira umupira ku bakiri bato, mu makipe y’igihugu abakinnyi batangire gukina bakiri bato.”

“Urebye mu myaka 10 ishize usanga amarushanwa tuba twaritabiriye mu bakiri bato ari make cyane. Ibyo rero nyuma y’uko tubonye umuyobozi wa tekiniki, muri gahunda za mbere yatweretse z’inkingi za mwamba ni uko dushyiraho amakipe ahoraho y’abakiri bato.”

Yongeyeho ko ikipe y’igihugu y’abakiri bato itagomba kubaho kuko hari irushanwa. Igomba gutegurwa noneho irushanwa ryaza ikaba yiteguye. Ibyo bihera mu kugira byibuze abatoza bahoraho.

Ferwafa imaze imyaka ibiri itegura irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 na 17, mu mwaka wa 2024, irateganya gutangiza n’iry’abatarengeje imyaka 20. Aya marushanwa kandi Ferwafa ivuga ko izayifashisha itoranya abakinnyi beza b’ikipe y’igihugu.

Karangwa kandi yavuze aka aya makipe agiye kujya ahura kenshi gashoboka ndetse hakanaba n’imyitozo yihariye nk’abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

Ati “Turashaka gukemura ikibazo duhereye aho. Abakinnyi bazajya batorwa byibuze bazagira umwiherero umwe muri buri gihembwe, bitewe n’ubushobozi. Aha niho tuzajya duhurira na Minisiteri ya Siporo kugira ngo haboneke amikoro.”

Muri abo harimo Nshimiyimana Eric wagizwe umutoza w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 20 akazungirizwa na Kirasa Alain, Ndizeye Aimée Desire ‘Ndanda’ agirwa umutoza w’abanyezamu.

Mu ikipe y’abatarengeje imyaka 17, Kayiranga Jean Baptiste yagizwe umutoza mukuru, Romami Marcel akazamubera umwungiriza.

Abatoza b'amakipe mato bijejwe byose nkenerwa bagakemura ikibazo cyo kujya mu marushanwa batiteguye.
Abatoza b'amakipe mato bijejwe byose nkenerwa bagakemura ikibazo cyo kujya mu marushanwa batiteguye.