Urutonde rwashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa ‘GOAL’, rugaragaza uko abakinnyi bahagaze mu guhatanira iki gihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza ku giti cye mu mwaka w’imikino, by’umwihariko uwa 2025/26.
Harry Kane ari ku mwanya wa mbere, agakurikirwa na Lamine Yamal, Lionel Messi akaba uwa gatatu. Ku mwanya wa kane hari Michael Olise, naho Kylian Mbappé akaba uwa gatanu.
Zimwe mu mpamvu zishyira uyu rutahizamu w’Umwongereza ku mwanya wa mbere, ni uko muri uwo mwaka yatsinze ibitego 73, atanga imipira umunani yavuyemo ibindi bitego.
Ibi byafashije amakipe ye gutwara ibikombe birimo Shampiyona y’u Budage ya Bundesliga, Igikombe cya DFB Pokal n’Igikombe cy’igihugu ari muri Bayern Munich. Ari kumwe n’u Bwongereza yegukanye umwanya wa gatatu mu Gikombe cy’Isi cya 2026.
Lamine Yamal wa FC Barcelone umukurikiye yatsinze ibitego 26, atanga imipira 21 yavuyemo ibitego. Yatwaye LaLiga n’Igikombe cy’Igihugu muri Espagne, by’akarusho afasha Espagne kwegukana Igikombe cy’Isi.
Lionel Messi wa Inter Miami uherutse gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine akaba ari na we ufite Ballon d’Or nyinshi ku Isi, yatsinze ibitego 44 anatanga imipira 30 yavuyemo ibindi bitego.
Yegukanye Igikombe cy’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse ageza Argentina ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Kylian Mbappé, na we ntakwiriye kurenzwa ingohe, kuko yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wabaye uwahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi, muri LaLiga no muri UEFA Champions league. Yatsinze ibitego 58, anatanga imipira 14 yavuyemo ibindi.
Itangwa rya Ballon d’Or rizashingira ku musaruro umukinnyi yitanze ku giti cye, imyitwarire ye myiza ‘Fair play’ n’uko ikipe ye yitwaye mu marushanwa yitabiriye.
Umukinnyi uzegukana iki gihembo azamenyekana ku wa Mbere, tariki 26 Ukwakira 2026, mu muhango uzabera London Palladium, ari na bwo bwa mbere uzaba ubereye hanze y’Umujyi wa Paris mu Bufaransa.









Ibitekerezo 0