Ibi yabitangaje nyuma y’Umukino w’Umunsi wa 30 wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye mu Karere ka Muhanga, ku wa Gatatu, tariki ya 6 Gicurasi 2026.

Haringingo watsinzwe igitego 1-0, yavuze ko acyizeye ko azahatanira Igikombe cya BK Pro League kuko APR FC ahanze amaso igifite imikino ikomeye imbere yayo.

Ati “Tuzabimenya nyuma y’umukino wa APR FC, ariko Igikombe cya Shampiyona ugitakaza iyo yarangiye. Turacyari guhatana kandi dusigaje imikino itanga icyizere. Amahirwe ni make ariko nibaza ko ibintu byose bigikunda.”

Uyu mutoza kandi yagaragaje ko atari umukino abakinnyi basuzuguye nk’uko benshi mu bafana babigaragaje, avuga ko ibyabaye havuyemo isomo ryo kuzitwara neza ubutaha.

Ati “Umupira w’amaguru ntukunda agasuzuguro. Ntekereza ko umukino ari nk’undi kandi mwabonye ko ikipe ya nyuma ishobora gutsinda ikipe iyo ari yo yose. Ikipe zirwana no kutamanuka ni zo ziba zigoye gukina na zo.”

“Ntitwinjiye ku mukino hakiri kare, ndetse tunanirwa kugaruka mu mukino bituma AS Muhanga yigirira icyizere. Ibi ni isomo ryo ku mikino itaha yo guhatanira Igikombe cyangwa umwanya wa kabiri muri Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro.”

Ndayishimiye Richard ntiyabanje mu kibuga kuri uyu mukino kuko yari amaze kunanirwa kandi yaranagize imvune mu mukino wa APR FC, nyamara azifashishwa mu mikino itaha.

Ramazani Tshimanga wavuye mu mukino mu gice cya mbere yagize imvune yoroheje, ariko Fall Ngagne wavuyemo mu gice cya kabiri avunitse akagombambari, Haringingo yavuze ko “bizagorana ko agaruka”.

Uyu mutoza yavuze ko myugariro Youssou Diagne yagize ikibazo mu itako cyatumye atagaragara muri uyu mukino, ndetse na rutahizamu Ndikumana Asman yagize uburwayi busanzwe.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League n’amanota 48 ikarushwa amanota umunani na APR FC izakina na Al Hilal SC, isigaje imikino ine irimo uwa Marine, Gorilla FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports.

Indi nkuru wasoma:AS Muhanga yatsinze Rayon Sports, Fall Ngagne yongera kuvunika- Uko umukino wagenze (Amafoto)

Haringingo Francis yatsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0
Haringingo Francis yatsinzwe na AS Muhanga igitego 1-0
Haringingo yatangiye gukura amaso ku Gikombe cya Shampiyona y'u Rwanda
Haringingo yatangiye gukura amaso ku Gikombe cya Shampiyona y'u Rwanda
Haringingo Francis yihanganisha myugariro we Uwumukiza Obed
Haringingo Francis yihanganisha myugariro we Uwumukiza Obed
Abakinnyi ba Rayon Sports bifashishijwe ku mukino wa AS Muhanga barimo impinduka
Abakinnyi ba Rayon Sports bifashishijwe ku mukino wa AS Muhanga barimo impinduka
Fall Ngagne yagize imvune izatuma atongera gukina undi mukino muri uyu mwaka w'imikino
Fall Ngagne yagize imvune izatuma atongera gukina undi mukino muri uyu mwaka w'imikino