Wari umukino wo kwishyura wa ½ cy’irangiza muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda, umukino ubanza i Rwamagana bari banganyije igitego 1-1.

Rwamagana yabonye igitego cya mbere mu gice cya mbere, SORWATHE icyishyura mu gice cya kabiri ariko umukino ugiye kurangira iyi kipe y’Iburasirazuba ibona penaliti abafana batavuzeho rumwe n’umusifuzi.

Byasabye Polisi y'igihugu kurasa mu kirere ngo itatanye abafana ba SORWATHE batanyuzwe n'icyemezo cy'umusifuzi watanze penaliti ku munota wa nyuma
Byasabye Polisi y'igihugu kurasa mu kirere ngo itatanye abafana ba SORWATHE batanyuzwe n'icyemezo cy'umusifuzi watanze penaliti ku munota wa nyuma

Rwamagana yatsinze iyi penaliti habura iminota itatu ngo umukino urangire maze ukurikirwa n’amabuye abafana ba SORWATHE bateraga abasifuzi.

Aganira na IGIHE.com, CIP Hakizimana Andre umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Amajyaruguru yemeje ko umukino warangiye abafana ba SORWATHE bakigaragambya batera amabuye abasifuzi bahise bajyanwa mu rwambariro.

Yagize ati " Abafana bashakaga gukubita umusifuzi, byabaye ngombwa ko mu kubatatanya haraswa amasasu mu kirere.”

Yakomeje agira ati “ Iyo urebye uko abantu bangana, gukanga abantu byabaye, barashe mu kirere kugira ngo abantu batatane. Ntawakomeretse, ntanuwatawe muri yombi ariko abateraga amabuye barazwi bagiye gushakishwa.”

Rwamagana yatsinze ibitego 2-1 ibona itike yo gukina ku nshuro ya mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Stade ya Kinihira, SORWATHE yakiriyeho Rwamagana
Stade ya Kinihira, SORWATHE yakiriyeho Rwamagana
Mu mikino yombi ya 1/2 cy'irangiza ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri, SORWATHE yatsinzwe ibitego 3-2
Mu mikino yombi ya 1/2 cy'irangiza ya shampiyona y'icyiciro cya kabiri, SORWATHE yatsinzwe ibitego 3-2

Mu 2014, umukino wa shampiyona wari wahuje Rayon Sports na AS Kigali wasojwe n’imvururu byatumye bamwe mu bafana ba Rayon Sports batabwa muri yombi nyuma bagirwa abere n’urukiko rwa Nyarugunga.

Undi mukino wabaye, Bugesera yatsinze AS Muhanga igitego 1-0 cya Biramahire Abedi bongera kubona itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere nyuma y’imyaka isaga 10.

Mu 2006 bari babonye itike maze ikipe ihita itwarwa n’Intara y’Iburasirazuba ihinduka Umurabyo isubira mu cya kabiri isenyuka.

Rwamagana FC na Bugesera FC zisimbuye Isonga FC na Etincelles zamanutse mu cyiciro cya kabiri. Umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri uzakinwa tariki ya 18 Nyakanga 2015.