Ni bimwe mu byo yatangaje mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 2026, nyuma y’imyitozo ya mbere APR FC yakoreye mu Misiri aho izakinira umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026.

Col (Rtd) Vincent Mugisha yavuze ko abakinnyi bacitse intege nyuma y’umukino ubanza wabereye kuri Stade Amahoro, bagatsindwa igitego 1-0, gusa ubuyobozi buri kubatera imbaraga ngo bazatange umusaruro kuko intsinzi ishoboka.

Ati “Byarababaje kandi tumaze iminsi tubatera imbaraga, tubereka ko hakiri amahirwe y’uko bishoboka. Tubereka ko badakwiriye gutwarwa n’ibyatambutse, ahubwo bakareba imbere.”

“Abakinnyi bafite ishyaka kandi urareba ukabona ko bashaka gukora ibishoboka byose bakisubiza intsinzi. Urabona ko biteguye kandi bameze neza.”

APR FC yakiriwe n’abarimo Col. Frank Bakunzi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade y'u Rwanda mu Misiri, wari kumwe n’abandi bakozi ba Ambasade. 

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu iri kumwe n’abakinnyi 23, akaba ari bo bazakina umukino wo kwishyura basabwa gutsinda kugira ngo bizere gukomeza mu matsinda.

Abo bakinnyi ni Hakizimana Adolphe, Ernan Siluane, Nshimiyimana Yunusu, Madou Zon, Byiringiro Jean Gilbert, Ishimwe Christian, Mamadou Traore, Memel Dao, Ronald Ssekiganda, Djibril Ouattara, Amani Michel na William Togui.

Hari kandi Mudahigwa Christian, Nduwayo Alexis, Ishimwe Abdoul, Fitina Ombolenga, Bugingo Hakim, Rubuguza Jean Pierre, Iraguha Hadji, Ngabonziza Pacifique, Hakim Kiwanuka, Uwiyaremye Fidali, Dauda Yussifu.