{Hamissi Cedric ukinira Rayon Sports na Uwamahirwe Shadia ukinira AS Kigali y’abagore nibo batowe nk’abakinnyi beza b’umwaka wa 2012-2013. Igikombe bahawe buri wese cyagiye giherekejwe n’ishimwe ry’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda.}

Kanamugire Aloys wari uhagarariye komisiyo yabaruye amajwi yatanze mu ruhame amabahasha yari arimo umukinnyi watowe n’abanyamakuru b’imikino, abatoza n’abakapiteni b’icyiciro cya mbere n’’icya kabiri ndetse no mu bagore.

Saa moya n’igice z’umugoroba nibwo umuyobozi wa Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (FERWAFA), Ntagungira Celestin “Abega” yatangaje ko Hamissi Cedric ariwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka wa 2012-2013 mu bagabo. Cedric ntiyahishe ibyishimo maze ashimira abamubaye hafi.

Cedric yagize ati “Ndashimira umutoza [Didier Gomez da Rosa], abakinnyi twafatanyije , ubuyobozi ndetse n’abafana. Kuba ngitwaye ndi umunyamahanga nkatsinda abenegihugu ni uko nari mbikwiye koko. Ngiye gukora cyane muri uyu mwaka kandi ndizeye kugaruka hano gutwara ikindi.”

Rwemarika Felicite ushinzwe ruhago y’abagore mu FERWAFA, nawe yahise atangaza ko umukinnyi w’umugore wahize abandi ari Uwamahirwe Shadia, kapiteni wa AS Kigali.

Shadia yashimiye abakinnyi bakinana muri AS Kigali by’umwihariko umutoza we Nyinamwumuntu Grace.

Hahembwe kandi abakinnyi bahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu byiciro bitatu.

Rudasingwa Longin wahoze ari kapiteni w’Amavubi, Etincelles na Rayon Sports niwe wahaye igihembo Hamissi Cedric watsinze ibitego byinshi 16. Cedric yakinnye imikino 13 y’igice cya kabiri cya shampiyona gusa.

Mu cyiciro cya kabiri, rutahizamu yabaye Ntirenganya Zuberi wakiniraga Etoile de l’Est y’i Kibungo watsinze ibitego 23 maze ahabwa igihembo na Munyaneza Ashilafu “Kadubiri” wahoze akinira Kiyovu Sports.

Zuberi yavuze ko yishimiye guhabwa iki gihembo cyane ko yumvaga mu itangazamakuru havugwa cyane Ndahinduka Michel wakiniraga Bugesera. Yagize ati “ Kuwa Kane nibwo FERWAFA bampamagaye ko nzaza gutora igihembo, kuba ntaravugwaga cyane ni uko nakinaga kure y’Umujyi wa Kigali.”

Uyu rutahizamu w’icyiciro cya kabiri yanze gukina mu cyiciro cya mbere kuko ashaka kubanza kurangiza amashuri ya kaminuza, dore ko ari mu mwaka wa nyuma gusa ngo ashobora kwerekeza muri Bugesera FC.

Mu bagore, Mbarushimana Jolie ukinira APR FC niwe wahawe igihembo cya rutahizamu w’abagore kuko yatsinze ibitego 25. Jolie yishimiye ko abagore bahawe umwanya nk’abagabo maze asaba barumuna be gukoresha imbaraga kuko bashyigikiwe.

Buri mukinnyi mu batsinze ibitego byinshi yahawe igihembo ndetse na sheki y’ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda.

Minisitiri Mitali Protais yasabye abatabonye ibihembo kudacika intege ahubwo bagakoresha imbaraga nyinshi bagaharanira kubitwara muri uyu mwaka wa shampiyona uzatangira tariki ya 28 Nzeri 2013.

Cedric nk’umukinnyi mwiza w’umwaka na rutahizamu w’icyiciro cya mbere yakusanyije ishimwe rya miliyoni imwe n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bwa FERWAFA buvuga ko mu bihembo by’umwaka utaha bazahemba n’umutoza mwiza, umufana, ikipe yigaragaje n’iyagize ikinyabupfura cyinshi (fair play), umunyamakuru ndetse n’umuntu wateje imbere umupira w’u Rwanda.

Abakinnyi bose bahembwe, uhereye ibumoso, Mbarushimana Jolie, Hamissi Cedric, Uwamahirwe Shadia na Ntirenganya Zuberi
Abakinnyi bose bahembwe, uhereye ibumoso, Mbarushimana Jolie, Hamissi Cedric, Uwamahirwe Shadia na Ntirenganya Zuberi
Uwamahirwe Shadia ahembwa nk'umukinnnyi mwiza wa 2013
Uwamahirwe Shadia ahembwa nk'umukinnnyi mwiza wa 2013

[email protected]