Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mukinnyi n’umukunzi we bifashishije urubuga rwa Instagram, batangariza abakunzi babo iyi nkuru binyuze mu butumwa buhuriweho.
Nyuma y’amafoto bombi bari mu byishimo nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, bayakurikije amagambo agira ati “Ibihe byose ni byiza ku mitima yacu twembi."
Hamis usanzwe abana na Mahoro Walda, yakiniye amakipe arimo Gasogi United FC, mbere y’uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27, yerekeza muri Kiyovu Sports.
Kwitwara neza kwe kwatumye agirirwa icyizere n’Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, wamwitabaje mu mikino itaha yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Agomba guhita asanga abandi mu mwiherero witegura imikino ibiri u Rwanda ruzakina na Mali tariki ya 13 Ugushyingo, i Bamako, na 17 Ugushyingo 2026 i Kigali.












Ibitekerezo 0