Ku Cyumweru, tariki 5 Werurwe 2023, ni bwo habaye uyu mukino wari witabiriwe n’abafana baringaniye biganjemo aba Rayon Sports dore ko ari yo yari yawakiriye kuri Stade ya Muhanga.
Mbere y’uko utangira habaye guhangana hagati y’umutoza w’abanyezamu ba Etincelles, Karangwa Issa n’abashinzwe umutekano mu Ikipe ya Rayon Sports kuko uyu Issa yifuzaga kwegera ikibuga ngo agire ibyo amenamo yari afite mu icupa.
Icyo gihe hari hakirimo umukino wabanjirije uwa Rayon Sports na Etincelles FC, wari uwa gicuti wahuzaga The Winners Football Academy na Rayon Sports Football Academy ubwo iri rerero ry’i Muhanga ryamurikaga igikombe ryatwaye ku rwego rw’Igihugu mu bari munsi y’imyaka 17 .
Ubwo aya marerero y’umupira w’amaguru yasohokaga mu kibuga, uyu mutoza w’abanyezamu ba Etincelles FC, Karangwa Issa, yazengurutse ikibuga amena amazi ku mirongo ikizengurutse ndetse ananyura no mu ugabanyamo ikibuga kabiri naho ayamenamo. Hashize akanya gato ni bwo amakipe yaje kwishyushya.
Umukino ugiye gutangira nyuma yo gusuhuzanya no kwifotoza amafoto y’abakinnyi 11 ku mpande zombi, Ikipe ya Etincelles yakoze uruziga hagati mu kibuga baganira uburyo bagiye gukina na Rayon Sports ari nako bamena amazi mu ruziga rutangirirwamo umupira. Ubwo ibi byose byabaga, muri metero nke cyane, mukeba Rayon Sports na we yari mu rundi ruziga bajya inama yari iyobowe na Kapiteni Rwatubyaye Abdoul.
Mu bari barajwe ishinga n’iyi nama yakomezaga kujya mbere mu ruziga ntiharimo Umunye-Congo, Luvumbu Nzinga Héritier wari warangije kuvumbura amayeri ya Etincelles FC ndetse ayihozaho ijisho atitaye ku byo bagenzi be baganiraga. Ibyajyaga mbere byose yarabibonaga kugeza ubwo abakinnyi ba Etincelles FC batatanye bajya gufata imyanya.
Mbere y’uko uruziga rwa Rayon Sports rurekurana abakinnyi bakajya gufata imyanya yabo, Luvumbu wari wabonye ko abakinnyi ba Etincelles FC baruvuyemo batatanye, yatse icupa ry’amazi myugariro w’iburyo Mucyo Didier Junior. Uyu Munye-Congo yahise ajya kumena amazi mu ruziga hahandi Etincelles yamennye ayayo. Nyuma yaho gato ni bwo umusifuzi Nizeyimana Isiaq yatangije umukino.
Ku munota wa 45, Umunya-Uganda, Joackiam Ojera yanyeganyeje inshundura maze amakipe ajya kuruhuka Rayon Sports ifite igitego 1-0.
Uko ibi byose byatangiye, byakurikiranirwaga hafi na Nyandwi Said ugize ikipe y’abaganga ba Rayon Sports ushinzwe kumasa abakinnyi ndetse akanafasha abashinzwe gucunga ibikoresho by’ikipe.
Ubwo amakipe yajyaga mu rwambariro, Said yasabye abana bashinzwe kugarura imipira yerenze ikibuga ba Rayon Sports kujya gukinira mu izamu ryayo kuko yari yiteze ko hashobora kuba akantu, abasaba kuzibira umuntu wo ku ruhande rwa Etincelles FC wese wahirahira kuryinjiramo.
Ni nako byaje kugenda, mu gihe amakipe yageraga mu rwambariro, abasimbura ba Etincelles FC bikojejemo bahita bagaruka binjira mu kibuga, baza bagana ku izamu ryatsindiwemo igitego cya Rayon Sports mu gice cya mbere kuko ari ryo bari bagiye gutsindamo mu gice cya kabiri.
Aba bahasanze ba bana bashinzwe kugarura imipira bahawe amabwiriza na Said maze na bo batangira kubitambika babegera ngo babigizeyo byoroheje.
Babiri mu basimbura batanu ba Etincelles FC ni bo bari bafite amacupa y’amazi, buri umwe rimwe rimwe baza begera izamu bashaka kuyamenamo.
Uyu Said yakurikiye abakinnyi ba Etincelles FC bari bagiye kumena amazi mu izamu atangira kubasunika ndetse anabaka aya macupa ayajugunya hanze y’izamu ari nabwo imirwano yatangiye.
Nyuma yo kujugunya aya mazi, Umuganga wa Etincelles FC, Muvandimwe Radjab utarigeze ajya mu rwambariro yahise ahagera na we afite irindi cupa ry’amazi yo kumena mu izamu maze agundagurana na Issa wa Rayon Sports birangira amazi ayatswe ajugunywa hanze.
Uwabaye ibamba ni Umutoza wungirije wa Etincelles FC, Addy Bukarba Amani, wabanje kugundagurana na Issa ari nako yabwiraga abakinnyi ba Etincelles FC ati "Mumumfatire nyamenemo’’. Byarangiye Amani ayamennye mu izamu.
Imirwano ikomeje ni bwo Sued, Umukozi wa FERWAFA ushinzwe umutekano na Ishimwe Prince ushinzwe umutekano muri Rayon Sports bahasesekaye bajya hagati y’abari bafatanye mu mashati barabakiza, nyuma gato Polisi y’Igihugu na yo irahagoboka ihosha iyi mirwano bamurura Said mu maboko y’abakinnyi, Umutoza wungirije n’Umuganga wa Etincelles FC maze imirwano ibona guhoshwa gutyo.
Luvumbu wari wakurikiye imigenzo yabaye mbere y’umukino yari yagiye mu rwambariro ariko hasigaye Umunyezamu wa kabiri wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur na we wakurikiye ibyabaye mu karuhuko k’igice cya mbere. Nyuma y’uko ibyari bimaze kuba bihumuje, Bonheur yaje muri rya zamu maze amenamo amazi ntawe umuhagaze hejuru mu rwego rwo kuzimya ibyari bimaze kumenwamo na Etincelles FC, arangije aragenda.

























































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0