Rutahizamu wa Rayon Sports FC, Kameni Junior, yagaragaje ko gutsindwa umukino ubanza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup byaturutse ku basifuzi batabaniye ikipe ye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, ni bwo Rayon Sports yakiriye Black Bulls yo muri Mozambique mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, urangira iyi kipe yo mu Rwanda itsinzwe ibitego 2-0.
Mu butumwa bwatanzwe na rutahizamu w’Umunya-Cameroun, Kameni Junior, yifashishije imbuga nkorayambaga ze, yagaragaje amashusho y’amahirwe Rayon Sports yangiwe yo gutsinda igitego, ashimira abasifuzi ati “Mwakoze cyane, intego mwayigezeho.”
Ni amashusho agaragaza igikorwa cyo ku munota wa 44, ubwo Issa Djiguiba yacungaga abakinnyi ba Black Bulls, aherezwa umupira na Atisso Kossivi Kodjo, ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye.
Umukino wasifuwe n’Abanya-Nigeria, Salisu Basheer wari mu kibuga hagati, yungirizwa na Tejiri Digbori ku ruhande rumwe na Ahmad Tijjani Mustapha ku rundi ruhande.
Umusifuzi wa kane yari Abubakar Abdullahi, waje no kujya mu kibuga hagati ku munota wa 58 asimbuye Salisu wagize ikibazo cy’imvune ananirwa kwiruka, aba ari we uba uwa kane.
Umukino wo kwishyura muri iri rushanwa Rayon Sports irasabwa akazi katoroshye. Uzabera muri Mozambique ku wa 24 Ukwakira 2026.
Umukino wasifuwe n'Abanya-NigeriaKameni Junior ntiyanyuzwe n'uko Rayon Sports yasifuriweSalisu Basheer ni we wasifuye umukinoAbakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibugaHaringingo Francis yatsinzwe umukino ubanza wakamuhesheje icyizere cyo kujya mu matsinda ya CAF Confederation CupNelson Saontos utoza Black Bulls yateye ikirenge cya mbere mu matsinda ya CAF Confederation CupHaringingo afite akazi katoroshye mu mukino wo kwishyuraAbakinnyi ba Black Bulls bari kwishimira intsinzi Abdou Gueye yafashije cyane Black Bulls gutsinda Rayon Sports Black Bulls yahagamye Rayon SportsCremildo Anuario agiye kurenguraCremildo Anuario ari gushaka uwo aha umupiraAbakinnyi ba Black Bulls bageragezaga kuba aba mbere ku mipiraCharles Tchouplaou wa Rayon Sports ari gucika Alirio Cuna Junio wa Black BullsGanijuru Elie wa Rayon Sports ahanganiye umupira na Candido Osvaldo wa Black Bulls Mouctar Ndiaye wa Black Bulls ari kwiruka ku mupira Ishimwe Elie Ganijuru ari gushaka uko atanga umupiraAbakinnyi ba Black Bulls barasimbukaga bagakinana imipira abakinnyi ba Rayon Sports barebare nka Charles TchouplaouUmunyezamu wa Rayon Sports, Dande Junior, yatsinzwe ibitego bibiriTambwe Gloire wa Rayon Sports agerageza kunyura kuri Cremildo Anuario wa Black BullsKameni Junior yikomye imisifurire ku mukino wabahuje na Black BullsKameni Junior agerageza gutsinda igitego n'umutweKameni Junior aryamye hasi nyuma yo gukorerwa ikosaKameni Junior ari gushaka uko atera mu izamu Tejiri Digbori yanze ko Issa Djiguiba yatsinda igitego yaraririyeKameni Junior ntiyorohewe n'ubwugarizi bwa Black Bulls
Ibitekerezo 0