{Nyuma yo gutangaza ko atishimiye uburyo ari gukoreramo, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye bwishyuye umutoza wayo Didier Gomez Da Roza miliyoni eshatu n'ibihumbi 300 z’amafaranga y’u Rwanda (3.300.000 Rfw) yari imufitiye kuva mu Ukwakira 2012.}

Ku munsi wa 7 wa shampiyona nyuma yo gutsinda Mukura 1-0, yagaragarije itangazamakuru ko atishimiye uko abashwe mu ikipe, ndetse ko azatanga umwanzuro we mu minsi itatu niba akomeza gukorana na rayo. Nyuma y'aho byaje kumenyekana ko hari umwenda yari afitiwe, none yawishyuwe.

Umunyamabanga wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yabwiye IGIHE ko bari bafitiye umutoza amafaranga asaga miliyoni eshatu n'ibihumbi 300, arimo amatike y'indege yemerewe mu masezerano ye ataboneye igihe.

Muri izi nyongera harimo amatike y’indege Gomez yakoresheje ubwo yazaga mu Rwanda mu Ukwakira 2012 n’igihe yajyaga mu biruhuko nyuma ya CECAFA Kagame cup muri Nyakanga 2013 ndetse n'igice cy'umushahara wa Nyakanga. .

Gakwaya avuga ko icyo gihe ikipe itari ifite ubushobozi bwo kubimuha, yemera gukoresha amafaranga ye ikazayasubizwa.

Umunyamabanga wa Rayon Sports yavuze ko bafite ibibazo by’amafaranga ariko bari kugerageza bakemura uko amafaranga abonetse.

Rayon Sports yakoresheje amafaranga menshi mu kugura abakinnyi asaga miliyoni 70 y’amafaranga y’u Rwanda, amenshi muri yo yatanzwe n’akarere ka Nyanza.

Uretse akarere ka Nyanza, Rayon Sports ikura amafaranga ku bibuga iyo yakiriye umukino, ayo mafaranga akaba ari yo yifashishwa mu guhemba abakinnyi n’abatoza.

Kugeza ubu abakinnyi ba Rayon Sports ntibarabona amafaranga yose baguzwe ariko benshi ngo bagiye bahabwa ari hejuru ya 80% keretse Hategekimana Aphrodis “Kanombe” wahawe 20% gusa.

Gakwaya avuga ko nta bibazo by'imishahara bihari kuko abakinnyi n'abatoza ba Rayon Sports bategereje guhembwa umushahara w'ukwezi kwa 10.

Akarere ka Nyanza kamaze gutanga igice cya mbere cy’inkunga kagenera Rayon Sports, igice cya kabiri kikazatangwa muri Mutarama 2013.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri irushwa amanota 2 na AS Kigali ya mbere ifite amanota 18. Rayon Sports imaze gutsindwa umukino umwe, inganya na Kiyovu Sports mu mikino 7 bamaze gukina muri shampiyona.

Rayon Sports ku munsi wa 8 wa shampiyona iracakirana na mukeba wayo APR FC iri imbere ho amanota abiri ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Amatike Gomez yakoreshe mu Ukwakira 2012 aza mu Rwanda yari atarayasubizwa
Amatike Gomez yakoreshe mu Ukwakira 2012 aza mu Rwanda yari atarayasubizwa
Gomez yishyuwe agomba gutegura umukino wa APR FC kuri uyu wa Gatandatu
Gomez yishyuwe agomba gutegura umukino wa APR FC kuri uyu wa Gatandatu