Ikipe ya Gicumbi FC niyo iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda ‘AZAM Rwanda Premier League’ n’amanota abiri gusa mu mikino umunani imaze gukina.

Ibi bihe bibi bije bikurikiye kuba yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri mu mwaka ushize w’imikino ariko ikagarurwa mu cyiciro cya mbere kuko Intare FC, yari zatsindiye kuzamuka yahisemo kuguma mu cyiciro cya kabiri bitanga umwanya kuri Gicumbi FC.

Uyu musaruro muke wanakomeje muri uyu mwaka w’imikino, watumye umutoza Bekeni, abwira abanyamakuru ko yifuza ko abayobozi b’ikipe ye bamwirukana akigira kuruhuka.

Nyuma y’umukino Gicumbi FC yatsinzwemo na Kiyovu Sports Bekeni yagize ati “Iyo umuntu akubiswe cyane agera aho akaba ikirema (uwamugaye). Kuva nabaho ni inshuro ya mbere maze iki gihe cyose ndi gukubitwa. Inkoni zirandembeje. Ubu uwantabara ni uwanyirukana abayobozi banjye banyirukanye baba bantabaye nkajya kuruhuka.”

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gicumbi FC buhagarariwe na Perezida wayo Augustin Munyakazi, bwahise bushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Bekeni bamwirukana ku mirimo ye nubwo amasezerano ye yari atararangira kuko yari asigaje amezi arindwi.

Uyu muyobozi yabwiye IGIHE ko byakozwe kuko ikipe itatangaga umusaruro kandi umutoza ariwe uyishinzwe.

Ati “Kuva shampiyona yatangira nta musaruro turi kubona. Nk’umutoza rero byari ngombwa ko agira icyo abazwa. Twamaze gutandukana ariko twabikoze twumvikanye nawe, ntawe ufitemo ikibazo kuko nawe yari amaze kubirambirwa. Icyo tuzamwishyura ni ukwezi yakoze twari tutaramwishyura ariko nta bindi tumugomba biteganywa mu masezerano twari dufitanye.”

Munyakazi yakomeje avuga ko ikipe bafashe umwanzuro wo kuyiha uwari umutoza wungirije, Banamwana Camarade wasabwe kwitwara neza mu mikino itandatu isigaye ngo imikino ibanza ya shampiyona irangire. Ngo niyitwara neza azayigumana nk’umutoza mukuru kuko nawe afite inararibonye kuko yatoje amakipe atandukanye mu cyiciro cya mbere nka; Esperence FC na Bugesera FC.

Gicumbi FC ibaye ikipe ya kabiri yirukanye umutoza azira umusaruro muke nubwo hakinwe imikino umunani ya shampiyona gusa, nyuma ya Etincelles FC yirukanye umunya-Tanzania Baraka Hussein wari umutoza wungirije muri iki cyumweru.

Umutozi Bekeni (wambaye ingofero) yasezerewe na Gicumbi FC nyuma yo kubyisabira
Umutozi Bekeni (wambaye ingofero) yasezerewe na Gicumbi FC nyuma yo kubyisabira
Banamwana Camarade yahawe igeragezwa ry'imikino isoza imikino ibanza
Banamwana Camarade yahawe igeragezwa ry'imikino isoza imikino ibanza