Ghana iyoboye itsinda H iri kumwe na Mauritius, u Rwanda na Mozambique.
Mozambique ni iya nyuma muri iri tsinda ikaba itari yakabonye inota na rimwe kuva iyi mikino yatangira ariko yaje kuribona irikuye kuri Ghana.
Iri nota rimwe rya Mozambique ntiryayibujije kuguma ku mwanya wa nyuma by’agateganyo kuko ikirushwa n’Amavubi amanota abiri.
Ku munsi wa Kane mu matsinda, Amavubi azakira Mauritius kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2016 kuri Stade Amahoro nyuma yo gutsindirwa n’iyi kipe iwayo kuri uyu wa Gatandatu igitego kimwe ku busa.
Ghana iracyayoboye itsinda H n’amanota 10, izigamye ibitego 9 , Ibirwa bya Maurice bifite amanota 6 n’umwenda w’ibitego 4 ku mwanya wa kabiri u Rwanda rufite amanota 3 n’umwenda w’igitego kimwe naho Mozambique ifite inota rimwe ku mwanya wa Kane.





Ibitekerezo 0