Iyi kipe yatsinze ingabo zirwanira mu kirere kuri penaliti (5-4) nyuma yo kunganya igitego kimwe.

Abandi bayobozi bakuru mu rwego rwa gisirikare bakurikiranye aya marushanwa ni Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Jacques Musemakweli, Umugaba Mukuru w'Inkeragutabara, Lt. Gen. Fred Ibingira n’Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. Gen. Charles Karamba.

Gen Nyamvumba yashimiye amakipe yatsinze mu byiciro bitandukanye ariko avuga ko muri ayo marushanwa ikigamijwe ari uguharanira ubuzima buzira umuze, kuzana ubusabane mu ngabo no guteza imbere umuco wo guhatana.

Aya marushanwa kandi azafasha mu buryo bwo gutoranya abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda mu mikino ya gisirikare izahuza ibihugu bihuriye mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iteganyijwe kuzabera mu Rwanda mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko nubwo hari imikino icyigora Abanyarwanda nko kwiruka, mu marushanwa azabera mu Rwanda nta gikombe na kimwe gikwiye gusohoka.

Ati “Ubushize ubwo aya marushanwa yaberaga Uganda twazanye ibikombe bitatu, ubwo aya marushanwa azabera mu Rwanda, nta gikombe gikwiye kuva mu Rwanda, mukwiye kuzirikana ko ibikombe mwazanye hari n’ibindi mugomba kongeraho.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Joseph Nzabamwita yavuze ko aya marushanwa abaho buri mwaka yahereye ku rwego rwa Kompanyi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare, akomeza ku rwego rwa Batayo, nyuma akomereza ku rwego rwa Brigade kugeza ku rwego rwa zone cyangwa ibice bitandukanye by’u Rwanda ingabo z’u Rwanda zikoreramo.

Ikipe ya mbere igizwe n'ingabo zikorera mu Burasirazuba yahembwe igikombe n'amafaranga ibihumbi 150, iya kabiri igizwe n'ingabo zirwanira mu kirire ihabwa ibihumbi 100, iya gatatu y'ingabo zo mu majyepfo n'iya kane y'iz'Iburengerazuba ihabwa ibihumbi 50.

Usibye umupira w’amaguru, indi mikino iri mu marushanwa ni NetBall, Basketball, Handball, kumasha, aho ibihembo byinshi byatwawe n’abasirikare bakorera ku biro bikuru by’ingabo z’igihugu.

Abakinnyi mu kibuga
Abakinnyi mu kibuga
Mu mikino y'intoki
Mu mikino y'intoki
Igikombe cya BasketBall cyatwawe n'ingabo zo ku biro bikuru
Igikombe cya BasketBall cyatwawe n'ingabo zo ku biro bikuru
Brigadier General Charles Karamba atanga igikombe
Brigadier General Charles Karamba atanga igikombe
Abafana bari benshi
Abafana bari benshi
Abasirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda bari bahari
Abasirikare bakuru mu ngabo z'u Rwanda bari bahari
Abo mu yindi mikino bahembwe
Abo mu yindi mikino bahembwe
Bagiye bahabwa ibihembo birimo n'amafaranga
Bagiye bahabwa ibihembo birimo n'amafaranga
Bifotoje hamwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda
Bifotoje hamwe n'umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda
Bishimiye igikombe bahawe
Bishimiye igikombe bahawe
Ibyishimo ku ngabo z'u Rwanda byari byose
Ibyishimo ku ngabo z'u Rwanda byari byose
Ikipe ya mbere ishyikirizwa igikombe
Ikipe ya mbere ishyikirizwa igikombe
Kapiteni wa Divisiyo ya mbere(Eastern Div) mu birere
Kapiteni wa Divisiyo ya mbere(Eastern Div) mu birere
Lt Gen Ibingira( Ibumoso),Maj. Gen. Musemakweli(hagati) na Charles Karamba i Buryo
Lt Gen Ibingira( Ibumoso),Maj. Gen. Musemakweli(hagati) na Charles Karamba i Buryo