Mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, Gasogi United itozwa na Lomami Marcel wahoze ari umutoza wungirije wa Rayon Sports yagiye muri uyu mukino ifite icyizere kuko mu mikino itandatu yawubanjirije, yatsinzemo itanu, inganya umwe.
Akagera FC yo yari itaratsinda cyangwa ngo inganye na rimwe kuko nta nota irabona mu itsinda ‘A’ ihuriyemo na Vision JN FC, Esperance FC, Vision FC, UR FC, Aspor FC, Gasogi United, Gasabo United, SEC FC, La Jeunesse, Rugende FC na Sorwathé FC.
Gasogi United ya Kakooza Nkuliza Charles cyangwa 'KNC' yinjiye mu mukino neza inabona ibitego bibiri mu gice cya mbere, byatsinzwe na rutahizamu Habimana Yves.
Mu gice cya kabiri ntabwo biraye, bakomeje gusatira banabona ibindi bitatu birimo kimwe cya Habimana Yves na bibiri bya Prosper Rugangazi bita Langue.
Ibitego 5-0 byafashije Gasogi United kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 19 mu mikino irindwi, naho Akagera FC yo iguma ku mwanya wa nyuma.
Uko imikino yose y’icyiciro cya kabiri yageze
Itsinda ‘A’
• Vision JN FC 3-1 Esperance FC
• Vision FC 6-0 UR FC
• Aspor FC 3-0 Gasabo United
• SEC FC 0-1 La Jeunesse
• Rugende FC 0-1 Sorwathe FC
• Gasogi United 5-0 Akagera FC
Itsinda ‘B’
• Heroes FC 0-0 Rwamagana City
• Miroplast FC 0-2 Unity FC
• Gitikinyoni FC 1-5 Etoile de l’est FC
• Intare FC 0-3 Pepiniere FC
• United Stars 0-3 Hope FC







Ibitekerezo 0