Ni umukio w’Umunsi wa Gatatu wa BK Pro League utarakiniwe igihe kuko Gasogi United yari yaratanze abakinnyi benshi mu makipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ y’abakiri bato by’umwihariko iy’abatarengeje imyaka 23. Wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026.
Gasogi United FC yashakaga gutsinda umukino wa kabiri muri uyu mwaka, yahuye na Gorilla FC yifuzaga kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona mu mikino itanu zombi zujuje.
Iminota 15 ya mbere y’uyu mukino yaranzwe no guhangana ku mpande zombi, by’umwihariko ku busatirizi bwa Gasogi United bwari buyobowe na Luther Mbaye, n’ubwa Gorilla bwari buyobowe na Sunday Inemesit.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, icya kabiri na cyo igitego gikomeza gushakwa ariko kirabura.
Muri rusange amashoti 13 yagannye ku izamu, harimo icyenda ya Gasogi United n’andi ane ya Gorilla FC. Hakozwe amakosa 21 muri uyu mukino wabonetsemo amakarita y’umuhondo atanu.
Amakarita ane yeretswe abakinnyi ba Gorilla FC ari bo Ntwari Muhadjiruna, Nizeyimana Omar, Akayezu Jean Bosco na Mudeyi Moussa Saleh. Uwa Gasogi United wayihawe ni Nshuti Peace Chris.
Nyuma yo kugabana amanota zombi zigacyura rimwe. Gasogi United yafashe umwanya wa cyenda n’amanota atanu, naho Gorilla ifata uwa kabiri n’amnota umunani ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League, irushwa inota rimwe na Gicumbi FC ya mbere.










Ibitekerezo 0