{Nyuma y’igihe kinini ashakwa n’ikipe ya Real Madrid, Gareth Bale w’imyaka 24, wakiniraga Tottenham yo mu Bwongereza yaguzwe miliyoni zisaga 85 z’ama-pound (miliyari 8.8 z’amanyarwanda) maze asinya amasezerano y’imyaka 6. Mu 2009 Real kandi yari yaguze Christiano Ronaldo miliyoni 80 z’ama-pound muri Manchester United.}

Ku rubuga rwa Real Madrid, Gareth yemeje ko bamaze kumvikana na Tottenham ndetse uyu mukinnyi akaba agomba kwerekanwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere amaze gukorerwa ibizamini by’ubuzima.

Umuyobozi wa Totenham Daniel Levy yatangarije urubuga rw’iyi kipe ko Bale yari umukinnyi mwiza uzabageza ku ntego bari bafite cyane ko yari amaze imyaka 2 gusa ku masezerano y’imyaka ine yari afite.

Levy yagize ati "Gusa Real yaramwifuje ndetse bigaragara ko n’umukinnyi ayishaka; tumwifurija ishya n’ihirwe kandi imiryango irafunguye i White Hart Lane (Sitade ya Tottenham)."

Gareth Bale azajya yambara numero 11 muri Real Madrid. Mu 2007 yaguzwe muri Southampton miliyoni 10 z’ama-pound. Mu mikino 204 yakiniye Tottenham, yatsinze ibitego 56.

[email protected]