Ku wa Kane, tariki ya 26 Ugushyongo 2026, ni bwo FIFA yemeje ko hari itsinda ry’abakoresha ikoranabuhanga ryabinjiriye, riyiba amabanga atagira ingano arimo ay’ishyirahamwe bwite ndetse n’andi agendanye n’ishoramari ryayo.

Nk’uko uru rwego ruyoboye umupira w’amaguru rwabyemereye ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika (AP), rwisunze inzego zitandukanye kugira ngo iki kibazo gikemuke.

FIFA yagize iti “Ibikorwa nk’ibyo biraremereye cyane, kandi ntabwo byemewe kwinjira mu mabanga kuko bizagira ingaruka nyinshi ku babigizemo uruhare bose.”

Nubwo hatatangajwe abagize uruhare mu kwiba amabanga ya FIFA, itsinda ryiyita Handsome Boy Hacking Club, ryigambye ko ari ryo ryagize uruhare mu gutwara amadosiye afite ingano ya 12,2GB, harimo ayo imanza za FIFA, iz’imiyoborere yayo, iz’umutungo wayo n’izindi.

Gusa FIFA yemereye ikinyamakuru Sky Sports ko nta madosiye arimo arebana n’umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), wari ugiye gutangizwa na Gianni Infantino ugamije kugurisha imigabane y’amarushanwa itegura arimo n’Igikombe cy’Isi.

Ibi bitero byagabwe kuri FIFA mu gihe iri kwitegura amatora ya Komite Nyobozi nshya izayiyobora. Ni amatora ateganyijwe muri Werurwe 2026, aho Infantino azaba ahanganye na Philippe Diallo na Kohzo Tashima.

FIFA yibwe amabanga yayo mu gihe Gianni Infantino ari gushaka kongera kuyiyobora