Uyu mukino wa nyuma uzahuza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa n’iya Argentine. Abafana benshi barimo abazaba bari kuri Lusail Iconic Stadium ndetse n'abazakoresha ubundi buryo, bazaba bahanze amaso iminota 90 izakinwa ndetse n’indi ishobora kongerwaho.

Perezida wa Ukraine, Zelensky, yashakaga kugira ngo bazabashe kumva ibyo avuga biciye ku nsakazamashusho ziri ku kibuga.

Nubwo yatanze ubu busabe kuri FIFA ariko yatunguwe no kutabona igisubizo we yifuzaga. Perezidansi ya Ukraine yohereje ubutumwa ikoresheje ikoranabuhanga, ariko ntiyabona ubutumwa bubasubiza.

Gusa, nubwo FIFA yanze gusubiza ubutumwa bwa Perezida Zelensky, hari amahirwe ko ashobora kwemererwa, ariko bikigoye kuko muri gahunda z’umupira w’amaguru FIFA itemera ko bihuzwa na politiki.

Perezida Zelensky akunze kugerageza gutanga ubutumwa bukubiyemo gushaka ubufasha mu kurwanya ibitero yagabweho n’u Burusiya kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022. Aho aherutse gutanga ubutumwa ni mu nama ya G-20, muri Grammys no muri Cannes Film Festival.

Zelensky yifashishije kandi ibyamamare bikomeye kugira ngo atambutse ubutumwa bwe. Ibyo byamamare birimo umukinnyi wa filime, Sean Penn n’umunyamakuru David Letterman. Yabonanye kandi n’umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyamakuru ukomeye, Bear Grylls.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ntiyasubijwe na FIFA ku busabe yayigejejeho
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, ntiyasubijwe na FIFA ku busabe yayigejejeho
Volodymyr Zelenskyy arifuza kunyuza ubutumwa bwe ku nsakazamashusho ziri kuri Stade ya Lusail Iconic Stadium izakinirwaho umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi
Volodymyr Zelenskyy arifuza kunyuza ubutumwa bwe ku nsakazamashusho ziri kuri Stade ya Lusail Iconic Stadium izakinirwaho umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi