Nyuma y’Igikombe cy’Isi cya 2026, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko hari umushinga ugiye gushyirwa mu bikorwa wiswe FIFA Forward Enterprise, ugamije kwegurira amarushanwa itegura abikorera, ikungukamo miliyari 20$.

Gusa uyu mushinga ntiwakiriwe neza na bamwe mu bo bari bafatanyije kuyobora, bamushinja kuba yarawutangaje batarawuganiriyeho, ndetse n’abanyamuryago bagaragaza ko batanyuzwe n’igitekerezo cyo kugurisha amarushanwa yabo.

Infantino yasabye imbabazi avuga ko umushinga utazashyirwa mu bikorwa, kuko wari igitekerezo yatanze cyagombaga kwigwaho bihagije mbere y’uko gishyirwa mu bikorwa.

Amashyirahamwe kandi yasabye ko hakorwa iperereza ryihariye kuri uyu mushinga, hakamenyekana impamvu Infantino yashatse kubikora.

Ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026, Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza (Reuters), byavuze ko Umunyamabanga wa FIFA, Mattias Grafstrom, yandikiye ibaruwa abagize Inama y’Ubuyobozi ya FIFA, abasaba kwemera iperereza mu bijyanye n’uyu mushinga utarashyizwe mu bikorwa.

Ibi bibaye mu gihe Impuzamashyirahamwe ya Ruhago i Burayi (UEFA), yasabye FIFA ibisobanuro ku bigendanye n’imiyoborere ya Gianni Infantino.

Ibisobanuro byasabwe biri mu bibazo birenga 100 byagombaga gusubizwa mu byumweru bibiri, ariko FIFA yerekana ko bitashoboka kubera imirimo yarimo ikorwa mu Iserukiramuco ry’Igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 15 ryabereye i Baku muri Azerbaijan.

UEFA ishaka ko Infantino yegura hagashakwa undi umusimbura binyuze mu matora ya FIFA ateganyijwe muri Werurwe 2027, kuko yagerageje gushyiraho umushinga ugamije kugurisha 20% y’imigabane y’amarushanwa ategurwa na FIFA arimo Igikombe cy’Isi.

Imushinja kandi gukorera mu nyungu ze bwite aho kuba iz’umupira w’amaguru, kuko yatanze igihembo cy’uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru [FIFA Peace Prize], akagiha Perezida Donald Trump.

FIFA yemeye gutanga amakuru ku iperereza kuri Infantino