Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ni bwo mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan, hakomeje gukinwa imikino iri guhuza amakipe y’abana yo mu bihugu 189 muri 211 bigize Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).
Muri iyi mikino ikinwa n’abatarengeje imyaka 15, u Rwanda ruri mu Itsinda Y, rusangiye na Côte d'Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks & Caicos Islands na Mauritania.
Umukino wa mbere u Rwanda rwakinnye ku wa Gatandatu, ntabwo waruhiriye kuko rwanyagiwe na Côte d’Ivoire ibitego 5-0.
Umunsi wa kabiri wari uwo kwihimura, rugatsinda Vanuatu kugira ngo rugire icyizere cyo gukomeza rukaba rwanarenga amatsinda.
Nyuma yo kwinjira mu gice cya mbere rukakiyobora ku bitego 2-0, rwtsinze ibindi bine mu gice cya kabiri, rusoza umukino rufite ibitego 6-0. Ni ibitego byinjijwe na Shema Samuel, Byiringiro Elvis na Byukusenge Damascene batsinze kimwe, ndetse na Shema Patrick na Uwihoreye Gad batsinze bibiri.
Umukino ukurikiraho na wo urakinwa ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, aho u Rwanda ruhura na Albania.
Ikipe y’u Rwanda yajyanye abakinnyi 14 barimo abavutse mu 2011 na 2012 n’abayiherekeje batandatu bayobowe n’Umutoza Mukuru, Hitimana Thierry.
Muri rushanwa, mu kibuga hajyamo abakinnyi umunani, umukino ukamara iminota 20 ku gice cya mbere n’indi 20 ku kindi gice. Ku munsi haba imikino 10, mu gihe irushanwa ryose rizagira imikino 1000.






Ibitekerezo 0